Binyuze mu kigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga USAID, Leta zunze Ubumwe z’Amerika zahaye u Rwanda agera kuri amadorali y’Amerika 643.8M ni ukuvuga miliyari 605 z’amafaranga y’u Rwanda, akazafasha u Rwanda kuzamura iterambere.
Amasezerano yasinywe none ni miliyoni US$ 48.6 M (agera kuri miliyari 46.2Frw). Ni amasezerano y’imyaka itanu afite agaciro ka miriyari 605Frw (ni ukuvuga miliyoni US $ 643.8.) azakoreshwa mu kuzamura iterambere mu Rwanda.
Igitabo gikubiyemo aya masezerano kiswe (Development Objective Grant Agreement, DOAG) ibigikubiyemo byasinyiwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, USAID ihagarariwe n’Umuyobozi wayo mu Rwanda, Ms. Leslie Marbury n’u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana.
Aya mafaranga mu byo azafasha harimo kwihutisha imigambi y’iterambere ikubiye muri gahunda yo kuvugurura ubukungu.
Uhagarariye USAID Leslie Marbury yavuze ko aya mafaranga agamije gufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo no gushimangira umubano w’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko aya mafaranga azakoreshwa mu guteza imbere ibijyanye n’Ubuzima, Uburezi, kuzamura abikorera, no guteza imbere imiyoborere.
Azakoreshwa kandi no mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwagizweho ingaruka zikomeye n’Icyorezo COVID-19.
Byongeye kandi aya mafaranga azafasha u Rwanda mu bijyanye no guhangana n’ibyorezo birimo na COVID-19, n’ingaruka bigira ku bukungu.
USAID ikorana na Guverinoma, imiryango yigenga n’abikorera ndetse n’abaturage mu gufasha u Rwanda kwigira n’iterambere.
Rose Mukagahizi