Ubuyobozi bwamaze gufata icyemezo cyo kuba bwimuriye bimwe mu byacururizwaga mu Isoko ryo kwa Mutangana muri Gare ya Nyabugogo. Ibi bikazakorwa mu minsi ibiri iri imbere uhereye kuri uyu wa kabiri tariki 31/3/2020
Mu masoko atandukanye yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko mu Karere ka Nyarugenge hakomeje kugaragara ubucucike hagati y’abagura n’abagurisha, ibi bikaba hari abo bitera impungenge ko bashobora kwanduriramo icyorezo cya Covid-19.
Muri ayo masoko akomeje kugaragaramo ubucucike no kudahagana intera ya metero imwe hagati y’abagura n’abagurisha nkuko bisabwa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda Covid-19, twavuga nk’ahitwa muri ‘Marathon’ hamwe no mu isoko ryo kwa Mutangana.
Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye RBA ko hafashwe ingamba zo kwimurira bimwe mu byacururizwaga mu isoko ryo kwa Mutangana muri Gare ya Nyabugogo.
Yagize ati “Turimo gushaka hirya no hino mu turere aho dushobora kwimurira ibikorwa bimwe na bimwe by’ubucuruzi cyane cyane nk’ibiribwa[…]urugero natanga ni nka hariya kwa Mutangana usanga iteka imodoka zipakurura ibiribwa, usanga nanone ariho hari abantu benshi baturutse impande n’impande baza kurangura ibiribwa bajyana hirya no hino mu makaritsiye.”
Yakomeje ati “Turatekereza ko mu minsi itarenze ibiri turaba twamaze gushyira ibikorwa bimwe na bimwe by’ubucuruzi bw’ibiribwa mu gihe gitoya hariya muri gare ya nyabugogo kuko uyu munsi wa none itarimo gukoreshwa n’imodoka nyinshi.”
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 75 barwaye Coronavirus. Minisiteri y’Ubuzima ikaba isaba abanyarwanda n’abaturarwanda gukomeza kwitwararika nkuko byatangajwe na Leta y’u Rwanda, ingamba zafashwe zigakomeza zigashyirwa mu bikorwa.
Iriba.news.@gmail.com