Image default
Ubukungu

Guhuza ‘SACCOs’ zikavamo Banki y’Amakoperative  bigeze he?

Imyaka isaga itanu irashize Minisiteri y’Ubucuruzi itangaje ko hari umushinga wo guhuza ‘SACCOs’ zikavamo Banki y’Amakoperative, abasenateri kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020 babajije aho iyi gahunda igeze.

Muri Mata 2015, ubwo uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yitabaga Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu, baganira ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi yo mu mwaka wa 2013-2014, yavuze ko hagiye kujyaho Banki izahuza amakoperative yose harimo n’imirenge SACCO, ikazakemura byinshi birimo ikibazo cy’ikoranabuhanga cyazengereje Umurenge SACCO n’imicungire itanoze.

Yongeye ho ko ‘Iyi ‘Cooperative Bank’ izajya ibasha gukorana n’izindi banki, abakiriya b’Umurenge SACCO n’ibindi bigo by’imari babashe kwishyurana n’abandi bakoresha izindi banki, izakemura ibibazo by’umutekano w’amafaranga kuko buri koperative izaba ifitemo konti”.

Tariki 30 Nyakanga, ubwo abasenateri bagezwagaho ibisobanuro mu magambo ku bibazo biri mu mikorere n’imicungire y’amakoperative na Minisitiri w’Ubucuruzi, Hakuziyaremye Solaya, bamubajije aho gahunda yo guhunda yo guhuza SACCOs zikavamo Banki y’Amakoperative ugeze.

Yasubije agira ati “Umushinga wo guhuza SACCOs zikavamo Banki y’Amakoperative (Cooperative Bank) uteguye mu byicaro 3, ikiciro cya mbere ni ugushyira ikoranabuha mu bikorwa byose bya SACCO no gushaka umuyoboro w’ikoranabunga wazifashishwa muri USACCOs zose, icya kabiri n’uguhuza SACCOs zose ku rwego rw’Akarere hanyuma icya 3 ni ugushyiraho Banki y’Amakoperative”.

Ibi bikorwa bigeze he?

Minisitiri Hakuziyaremye yakomeje avuga ko kugeza ubu hari bimwe mu bikorwa byo mu kiciro cya mbere byarangiye birimo , gukora umuyoboro w’ikoranabuhanga uzifashishwa na USACCOs, Kugenzura no kwemeza ko uyu muyoboro w’ikoranabuhanga uzifashishwa na USACCOs wujuje ibisabwa.

Mu byarangiye kandi harimo no kugerageza uyu muyoboro muri SACCO, Kugerageza iri kuranabuhanga muri SACCO Rutunga, Gisenyi hamwe n’ishami ryayo rya Nengo, hamwe na SACCO Kanombe n’ishami ryayo rya Busanza.

Hagenzuwe kandi iri koranabuhanga byakozwe na BNR muri Gashyantare 2020.

Mu bisigaye gukorwa mu kiciro cya mbere ngo harimo gushaka abakozi b’umushinga w’ikoranabuhunga rya U-SACCOs, kugeza umuyoboro w’ikoranabuhanga muri USACCOs 413 zisigaye n’amashami yazo, gutunganya amakuru n’imibare itangwa na SACCOs.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iriba.news.com

 

 

 

Related posts

Huye: Hari abahinzi basaba Leta ubufasha bwo kuhira imirima yabo mu Mpeshyi

Emma-Marie

Umusaruro wa ‘KOGIMUIN’ ntucyangirika kubera icyumba gikonjesha bahawe na Hinga Weze

Emma-marie

Musanze:Abakora ubuhinzi busigasira urusobe rw’ibinyabuzima bahishuye ibanga ryo kuramba-Video

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar