Image default
Ubukungu

Ihurizo rikomeye ku cyasimbura inkwi mu nganda z’icyayi mu Rwanda

Mu gihe hatari hagaragara igishobora gusimbuzwa ikoreshwa ry’inkwi mu nganda zitungaya icyayi, inganda zirasabwa  kwiga  uburyo bwo gukoresha  inkwi nkeya ndetse zikanatera amashyamba aho zatemye ibiti kugira ngo mu minsi iri imbere zitazagira ikibazo cy’ibicanwa. Ni mu gihe zimwe muri izi nganda zigaragaza ko inkwi zigenda zihenda cyane uko imyaka yicuma.

Ibiti bikatakasemo ingeri nyinshi bipanze imbere y’imashini yitwa Boiler,ugenekereje  mu Kinyarwanda ni imashini ishyushya. Iyi mashini, Abasore batoranyijwe barayirohamo ibyo biti nta kubibabarira. Uku ni na ko  bitanga inkekwe y’umuriro.

Baracungana n’urushinge rw’igipimo cyitwa bar pressure cy’iyi mashini rugomba kuba ruzamuye ku buryo bitanga dogre 150 z’ubushyuhe.

Ni ukugira ngo hashyushywe amazi ari mu nda y’ iyo mashini ya boiler, namara gushyuha azamure umwuka ushyushye ujye gukubita amababi y’icyayi cyagejejwe mu ruganda  gikamukemo amazi kugira ngo gitangire gusekurwa kugeza aho wowe wicaye ku meza iwawe ubona amajani ugashyiramo isukari ubundi ukagubwa neza.

Ubwinshi bw’inkwi mu nganda

Igihe cyose uruganda ruri gukora, boiler ntijya ihagarara kandi igomba gukoresha inkwi gusa, ibiti by’indobanure byiganjemo ibyitwa eucalyptus (inturusu mu Kinyarwanda).Ibindi biti ngo ntibitanga ingufu nk’iz’inturusu,ariko kandi ngo imyotsi yabyo ishobora kwangiza umwimerere w’icyayi mu gihe icyayi cy’u Rwanda gisanzwe  gikundirwa umuteguro wacyo.

Niyibizi Azarias Umukozi ushinzwe gutunganya icyayi mu ruganda rwa Shagasha ati “Wa mwuka ushyushye iyo tuwohereje hano tuwifashisha mu guhongesha icyayi.Iyo kivuye mu murima kiba gifite amazi 100%,wa mwuka rero icyo udufasha ni ugukamuramo amazi tugasigarana nibura 66% by’amazi ari muri icyo cyayi,ibyo ni byo tuba twemerewe kuba twasekura tukabijyana mu mashini zitunganya icyayi.”

Uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rukoresha amasiteri ibihumbi 7  by’inkwi ku mwaka kandi rumaze imyaka 57 yose rutanga icyayi,ntirwigeze ruhagarara.Ni ukuvuga ko ugenekereje rumaze gucana amasiteri ibihumbi bikabakaba 400 kugeza ubu n’ubwo uko imyaka ishira rugenda rukoresha make ugereranije na mbere bitewe no kunoza imikorere y’izi mashini zishyirwamo inkwi.

SRC:RBA

Related posts

Umubare w’abaka inguzanyo wagabanutseho 12,3% mu mezi 6 ya 2020-BNR

Emma-marie

Umujyojyo Investment Group watangije iguriro rigezweho ry’imiti y’amatungo

Emma-Marie

Nyirabayazana y’umusaruro mucye w’uburobyi mu kiyaga cya Ruhondo

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar