Image default
Mu mahanga

Sudani y’Epfo: Indege itwaye imishahara yahiye irakongoka

Indege nto itwaye amafaranga y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) yakoreye impanuka hafi y’umurwa mukuru Juba, yica abantu umunani mu bantu icyenda bari bariyirimo, nkuko abategetsi babivuga.

Bane muri abo bapfiriye muri iyo mpanuka yabaye mu gitondo cy’ejo ku wa gatandatu, ni Abanya-Sudani y’epfo, babiri ni abo muri Tajikistan naho abandi babiri ni abo muri Ukraine, nkuko byatangajwe na Perezida Salva Kiir, mu butumwa bwo kwihanganisha imiryango yabo.

Umwe wayirokotse ari kuvurirwa mu bitaro.Perezida Kiir yanditse ati: “Twese turababaye cyane kandi dufite agahinda kenshi mu mwanya w’imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka”.

BBC yatangaje ko iyo mpanuka yabaye hashize akanya gato iyo ndege ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’i Juba.

Iyi indege yo mu bwoko bwa Antonov 36, yari yahawe akazi na banki ya Opportunity Bank ko gutwara imishahara y’abakozi ba PAM bakorera mu mujyi wa Wau – umujyi mukuru wa leta ya Bahr El-Ghazal iri mu burengerazuba bw’igihugu.

Madut Biar Yel, Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu wa Sudani y’epfo, yabwiye umunyamakuru wa BBC Nichola Mandil uri i Juba ati:

“Nabwiwe ko umubare [w’ayo yari itwaye] ari amadolari 35,000 y’Amerika [arenga miliyoni 33 mu mafaranga y’u Rwanda]”.

“Aya ni amafaranga yapfuye ubusa kuko indege yakoze impanuka igashya igahinduka ivu”.

Yongeyeho ko hashyizweho akanama ko gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Umupolisikazi wahigwaga aregwa kwica bamusanze yapfuye ‘yirashe’

Emma-Marie

Covid-19: Afurika y’Epfo yongeye kubuza ubucuruzi bw’inzoga

Emma-marie

Abatalibani basabye abagore kuba bagumye mu ngo

Emma-Marie
Skip to toolbar