Image default
Mu mahanga

Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi yapfuye

Itangazo rivuye mu Biro bya Perezida w’u Burundi riravugako, Perezida Petero Nkurunziza yishwe n’indwara y’umutima tariki ya 8 Kamena 2020.

Bavuga ko ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, Perezida Nkurunziza yiriwe ameze neza, ndetse ngo yagiye kureba umukino wabereye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida.

Mu ijoro ryo kuri uwo wa gatandatu Nkurunziza ngo yumvise atameze neza  ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karusi, bimwe mu bitaro bikomeye biri hagati mu gihugu hafi y’umurwa mukuru, Gitega.

Ibintu ngo byagiye bihinduka mu masaha y’igitondo cyo ku wa mbere tariki ya 8 Kamena, umutima w’uyu muperezida urahagarara. Abaganga bakaba baragerageje kumwitaho biba ibyubusa arapfa.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Uganda: PAM yagabanyije ibiribwa bihabwa zimwe mu mpunzi

Emma-Marie

Intasi ‘ikomeye cyane’ yarekuwe nyuma y’imyaka 20 ifunze

Emma-Marie

Uwasatiriye isanduku irimo umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II yatawe muri yombi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar