Image default
Amakuru

Serivisi za Microsoft zahungabanye ku isi, amabanki n’inzego za Leta bigirwaho ingaruka

Serivisi z’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft zagize ikibazo gikomeye cyahungabanyije imikorere yazo mu bihugu bitandukanye ku isi, bituma abantu benshi batabasha gukoresha Outlook, Microsoft Teams n’izindi porogaramu zifashishwa mu kazi ka buri munsi.

Iki kibazo cyatangiye ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, gikomeza no kuri uyu wa Gatanu, kimara amasaha arenga 12 kitarakemuka burundu.

Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Associated Press (AP) n’ibya Reuters byabitangaje, iki kibazo cyagize ingaruka ku bigo by’ubucuruzi, amabanki, ibigo bya Leta, inkiko ndetse n’ibigo by’indege mu bihugu bitandukanye.

Urubuga Downdetector, rukurikirana ibibazo by’ikoranabuhanga, rwatangaje ko mu gihe cy’isaha imwe gusa, hari hamaze gutangwa amakuru y’iki kibazo aturutse mu bihugu n’uturere 74. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu bagera ku 130,000 bari bamaze gutanga raporo zigaragaza ibibazo byo gukoresha Outlook.

Ni iki cyateye iki kibazo?

Microsoft yasobanuye ko iki kibazo gifitanye isano na zimwe muri seriveri zayo zahagaritse gukora mu buryo butunguranye, bigatuma izasigaye zikora zikorera akazi kenshi kurusha ubushobozi bwazo.

Ibyo byatumye abakoresha serivisi zayo bagorwa no kohereza no kwakira ubutumwa bwa email, gutegura inama hakoreshejwe Microsoft Teams ndetse no gukoresha zimwe muri serivisi za Microsoft 365.

Microsoft yatangaje ko iri kugenzura niba hari impinduka ziherutse gukorwa mu mikorere y’urusobe rwayo zagize uruhare muri iki kibazo.

Icyakora, iki kigo cyasobanuye ko kugeza ubu nta bimenyetso gifite bigaragaza ko ikibazo cyatewe n’igitero cy’abajura bo kuri internet (Cyberattack). Impamvu nyamukuru iracyakorwaho iperereza.

Amabanki, inkiko n’inzego za Leta byagize ibibazo

Mu Buyapani, zimwe mu nzego za Leta zagize ibibazo byo gukoresha ikoranabuhanga, bituma abayobozi bifashisha ubundi buryo bw’itumanaho, burimo telefone.

Muri Singapore, urwego rwa Leta rushinzwe ikoranabuhanga rwatangaje ko serivisi za email za Leta zagize ikibazo.

Muri Philippines, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko iki kibazo cyagize ingaruka kuri zimwe mu serivisi zarwo, harimo no gusubiza ubutumwa bwo kuri email.

Muri Hong Kong, ibikorwa bimwe na bimwe by’amabanki byarahungabanye, mu gihe ibigo by’indege birimo IndiGo na Air India byagize ibibazo mu kwakira ubutumwa bw’abakiriya. Icyakora, byatangaje ko ingendo z’indege zitahungabanyijwe.

Microsoft iri gukora ibishoboka ngo ikibazo gikemuke

Mu makuru Microsoft yatanze kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko hari serivisi zatangiye kongera gukora neza, ariko ko izindi zari zigifite ibibazo.

Iki kigo kiri gusubizaho seriveri zagize ikibazo, kuvugurura imikorere yazo no kugabanya uburemere bw’akazi ku zisigaye zikora.

Cyatangaje kandi ko kizashyira ahagaragara raporo isobanura impamvu nyamukuru y’iki kibazo nyuma yo kugikemura burundu.

Iki kibazo cyongeye kugaragaza uburyo ibigo bikomeye, inzego za Leta n’ibigo by’imari byo hirya no hino ku isi bishingira ibikorwa byabyo bya buri munsi ku ikoranabuhanga, ku buryo ihungabana rya serivisi imwe rishobora kugira ingaruka ku bikorwa byinshi icyarimwe.

 

Related posts

Imvano yo kwizihiza umunsi w’umurimo tariki 1 Gicurasi

EDITORIAL

Hari ikoreshwa rya Pulasitike abantu bahagarika ntibihungabanye uko basanzwe babaho-Min Mujawamaliya

EDITORIAL

NIRDA launches four value chains to support firms improve productivity, competitiveness

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar