Uruganda rwo mu Bitaro bya Kirehe rufite imashini zakoraga umwuka ukoreshwa mu kuvura abarwayi rwarahagaze nyuma y’amezi ane rutangiye.
Izo mashini zari zageze mu Bitaro by’Akarere ka Kirehe muri Gashyantare 2019 ziza kugira ikibazo muri Kamena 2019, imwe mu mashini y’ingenzi iza gupfa.
Ibyo byatumye ibitaro kuri ubu birimo guhomba, aho byari byiteze kujya bizigama buri kwezi amafaranga yari asanzwe agura umwuka buri kwezi abarirwa hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 4.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko kuva uru ruganda ruhagaze ibitaro byongeye kujya kugura umwuka.
![](https://iribanews.rw/wp-content/uploads/2020/06/IMASHINI.jpg)
Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri ibi bitari , Ntakirimana Etienne avuga ko bagombaga kujya bagurisha uwo mwuka mu bindi bitaro na byo bikinjiriza ibitaro.
Avuga ko uruganda rwahagaze bamaze kugirana amasezerano n’Ibitaro bya Rwinkwavu yo kubagurisha umwuka .
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe buvuga kandi ko ibikoresho byangiritse biturutse ngo ku ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi atangwa na REG. Ibi byanatumye ubuyobozi bw’ibitaro bwandikira REG ku itariki ya 12 Ukuboza umwaka ushize.
![](https://iribanews.rw/wp-content/uploads/2020/06/izi-1.jpg)
Gusa ubuyobozi bwa REG bwo ntibwemera uruhare na ruto mu iyangirika ry’izo mashini. Mu ibaruwa bwandikiye ibitaro tariki ya 23 Ukuboza, bwabigaragarije ko isesengura ryakozwe n’abatekinisiye rigaragaza ko ikibazo atari umuriro wa REG ko ahubwo ibitaro bikwiye gukosora uburyo bw’imbere mu bitaro bukwirakwizamo umuriro, ko ari bwo bushobora kuba bwarabaye intandaro yo kwangirika k’uruganda.
Hagati aho ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe buvuga ko hari ibikoresho byatumijwe hanze bigomba gusimbura ibyangiritse, uruganda rukongera rugakora.
Uruganda rwari rwari agaciro ka miliyoni 140 Frw, rufite ubushobozi bwo gutanga litiro 1750 z’umwuka ku munsi.
SRC:RBA