Image default
Ubuzima

Nyabihu: Bishimiye ibikoresho by’isuku bagenewe na Hinga Weze

Abatuye mu Karere ka Nyabihu mu  Ntara y’u Burengerazuba bishimiye ibikoresho by’isuku  bashyikirijwe n’umushinga Hinga Weze. Abahawe ibikoresho akaba ari  bahagarariye amatsinda manini y’imirire akorana  n’uyu mushinga.

Tariki 08 Kamena 2020 ni bwo umushinga ‘Hinga Weze’ washyirikirije abaturage bo mu Karere ka Nyabihu ibikoresho by’isuku birimo Kandagira ukarabe ndetse n’isabune. Iki gikorwa kikaba cyabereye ku murenge wa Mukamira.

Uretse kubaha ibi bikoresho bigomba kwifashishwa b’aba baturage muri gahunda zo kugira isuku cyane cyane muri iki gihe cya COVID-19, banakanguriwe  by’umwihariko kwita ku buziranenge bw’ibiribwa.

Nyirajyambere Jeanne d’Arc, ushinzwe ibikorwa bijyanye n’imirire myiza muri USAID/Hinga Weze atangaza ko tariki  07 Kamena 2020  wari  umunsi mpuzamahanga wo kwizihiza ubuziranenge bw’ibiribwa aho hari insanganyamatsiko igira iti: “Isuku y’ibiribwa irebwa na buri wese”.

Akomeza avuga ko kugira ngo ibiribwa byuzuze ubuziranenge, ntibigire ingaruka ku buzima bw’umuntu cyangwa  ngo bimutere indwara, bigomba kwitabwaho na buri muntu kuva bikigera mu murima kugeza bigeze ku isahani y’ubirya akagira isuku mu kubirya ngo bigirire umubiri akamaro.

Nyirajyambere  avuga ko nk’umushinga uterwa inkunga na USAID, Hinga Weze yita ku bahinzi barenze ibihumbi 700 ikorana nabo mu turere 10  ngo bagire ubumenyi buhagije mu kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa ngo bihingwe neza, bisarurwe neza, bihunikwe neza bitangiritse bitwarwe uko bikwiye kugera ku isoko.

Ndetse bitekwe neza bigumanye intungamubiri zabyo kandi biribwe uko bikwiriye bita cyane ku bagore n’abana mu kubarinda imirire mibi.

Ati “Hinga Weze izakomeza kwimakaza umuco mwiza wo kwita ku isuku y’ibiribwa n’imirire yita ku ngo muri rusanga, ariko yibanda ku mibereho myiza y’abagore n’abana.”

Nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho by’isuku, Bunani Donatha usanzwe ari  umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa  Kazuba akaba ari nawe ukuriye abajyanama b’ubuzima mu Kagari ka Rugeshi mu murenge wa Mukamira yavuze ko ibi bikoresho bigiye kubafasha muri iki gihe cyo kwirinda COVID-19 mu midugudu yabo.

Umujyanama w’ubuhinzi mu mudugudu wa Hesha, akagari  ka Jaba, umurenge wa Mukamira, Barahumanya Jean Damascene yagarutse kuri gahunda kwita ku buziranenge bw’ibiribwa avuga ko ibiribwa bigombwa kwitabwaho  bivuye mu murima kugera ku isahane. Yakomeje avuga ko  ibi bikoresho  bahawe bigiye kubarinda umwanda w’ibyo bashobora kwanduriramo  cyane cyane bahereye ku ntoki zabo.

Muri iki gihe cyo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu rwego rwo kwita ku isuku y’ibiribwa, Hinga Weze ikaba yaratanze ibikoresho by’isuku mu turere 10 ikoreramo. Ibyo bikoresho birimo kandagira ukarabe  zisaga ibihumbi 3 n’amasabune ibihumbi 21 ndetse n’imfashanyigisho ku isuku y’ibiribwa.

Umushinga Hinga Weze  ukorera mu turere 10 turimo Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Rutsiro  na Nyamagabe.

Ukaba watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi basaga ibihumbi 700 mu turere 10 uyu mushinga ukoreramo.

Rose Mukagahizi

Related posts

Abajyanama b’ubuzima bagiye kwigishwa gukumira no gupima icyorezo COVID19

Emma-marie

Covid-19: Ubuzima bw’abaforomo n’abaforomokazi muri ibi bihe

Emma-marie

Mu Rwanda hagiye gushyirwa ikigo kizigisha Abanyafurika bazakora mu nganda z’imiti

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar