Image default
Ubuzima

Mu Rwanda hagiye gushyirwa ikigo kizigisha Abanyafurika bazakora mu nganda z’imiti

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa Kane yitabiriye inama yigaga ku gukorera ibikoresho by’ubuvuzi muri Afurika no muri Amerika y’Amajyepfo hatangizwa inganda zizabigiramo uruhare.

Muri iyi nama yabereye I Buruseli mu Bubiligi ahari hateraniye abayobozi bitabiriye ihuriro rya Global Gateway Forum, Minisitiri w’Intebe yatangaje ko mu Rwanda hagiye gushyirwa ikigo kizigisha Abanyafurika bazajya bakora mu nganda z’imiti n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.

“Ndashaka kugira ikintu mvuga ku bijyanye n’uburezi, nk’uko buri wese yabigarutseho hari ikibazo cyo kongerera abakozi ubumenyi. Ndashaka rero kubasangiza ibyo twakoze mu Rwanda mu gihe turimo kubaka uruganda rukora inkingo mu gihugu cyacu, twabitekerejeho mbere dushyiraho ikigo Nyafurika cyigisha ibyo gukorera mu nganda ibikoresho byifashishwa mu buvuzi, iki kikazaba ari ikigo kizigisha Abanyafurika bose bazaba bakeneye kuba abakozi muri urwo rwego, akaba ari abantu bazakora mu izo nganda zo muri Afurika. Ntabwo rero ari ikigo cy’Abanyarwanda gusa buri Munyafurika ukeneye guhugurwa muri ubwo bumenyi azaza yigire mu Rwanda ndetse hari n’ibyo bazajya bahugurirwamo hanze y’u Rwanda.”

Nyuma y’iyi nama Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’inkunga hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na Banki Nkuru y’uyu muryango (European Central Bank) irimo n’igenewe Umugabane wa Afurika nk’uko byatangajwe na Komiseri w’Ubumwe bw’Uburayi ushinzwe ubufatanye.

“Mbere na mbere twasinyanye na Banki y’Uburayi ishinzwe gutera inkunga ishoramari miliyoni 500 z’amayero, ku ikubitiro, yo gushyigikira inzego z’ubuzima hirya no hino ku isi, muri Afurika, muri Amerika y’Amajyepfo no muri Aziya. Iyi nkunga izunganira ibindi bikorwa binyuranye byo gushyigikira serivisi z’ubuvuzi bikorwa n’amatsinda yashyizweho n’u Burayi.

Icya kabiri: nejejwe no gusinya andi mayero miliyoni 134 ajyanye n’ishoramari rizafasha ibikorwa by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bijyajye no gukora no gutuma abaturage babona inkingo, imiti n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu buvuzi muri Afurika.”

RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko muri iyi nkunga harimo izafasha uyu mugabane wa Afurika mu gutangiza inganda zizahakorera imiti n’inkingo harimo n’urwa BionTech rwubakwa i Kigali.

Image

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente kandi yahuye na Komiseri w’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU), baganira ku guteza imbere ubufatanye.

Muri iyi nama hanabereye umuhango wo gusinya amasezerano y’inkunga ya miliyoni 50 z’amayero agenewe guteza imbere uburezi bw’amashuri y’incuke (pre_primary) mu Rwanda. Amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu na Komiseri wa EU ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

Ibimenyetso 7 byakwereka ko umwijima wawe urimo kwangirika

Emma-Marie

Hatagize igikorwa abahitanwa na kanseri baziyongera

Emma-Marie

Rusizi: Abaturage bavuga ko Ikigo nderabuzima cya Shagasha cyabaruhuye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar