Image default
Ubutabera

Twahirwa Séraphin yahaga Interahamwe ‘Amapeti’ nk’aya gisikare-Ubuhamya

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko Twahirwa Séraphin wari umuyobozi w’Interahamwe i Gikondo yahaga Interahamwe amapeti ‘Ranks’ nk’aya gisirikare bitewe n’ubukana babaga bakoranye ibikorwa byo kwica Abatutsi no kubasahura.

“Seraphin,  iwe mu rugo yari yarahashinze ikigo cy’interahamwe niho zitorezaga, akaziha imbunda n’imihoro ndetse n’imyenda zambaraga. Yari yarakoze Leta ye yari afite ba majoro, ba sergent[…]yari afite ikigo kizwi gitorezwamo interahamwe hariya ku karambo mu gatenga uzamuka ujya imurambi niho hatangirwaga intwaro n’imyenda.”

“Umwana Seraphin yagaburiye imbwa ikamurya ikamumara w’imyaka ine, ni imirambo bari bazanya bayisutse mu cyobo bacukuye mu gatenga havamo umwana ukiri muzima[…]Seraphin ahita amuhereza imbwa iramurya iramumara.”

Sinzi niba mu birego aregwa harimo n’ibyo kwica abantu urw’agashinyaguro kuko mu cyobo cyari kiri mu gipangu kwa Seraphin hari harimo imibiri y’abantu baboshye amaboko n’amaguru, abandi amapiki akiri mu mutwe bigaragara ko bishwe urw’agashinyaguro.”

Ubu ni bumwe mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu bice bya Gatenga, Gashyekero na Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Twahirwa Séraphin wari wariyise Kihebe hamwe na Pierre Basabose kuva tariki 4 Ukwakira 2023, bari kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda I Bruxelles ku byaha bifitanye isano na Jenoside.

Bamwe mu barokotse Jenoside bavuga ko aba bagabo aribo batangaga amabwiriza yo guhiga no kwica Abatutsi muri Gikondo.

Imbere mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gikondo harimo imyenda yari yambawe n’Abatutsi bishwe

Abarokotse Jenoside kandi bifuza ko n’abandi bagize uruhare mu kwica Abatutsi muri Gikondo, Gatenga, Gashyekero no mu nkengero zaho batarashyikirizwa ubutabera bakwiye gutabwa muri yombi dore ko bamwe aho bari hazwi.

Hari uwavuze ati “Hari umugabo witwa Ndangurura Juvenal w’Umunya byumba, mu gihe cya jenoside yakoraga kwa Kabuga, dufite amakuru ko yidegembya muri Kenya nawe mudufashe afatwe ashyikirizwe ubutabera kuko ari mu bishe abantu benshi muri Gikondo.”

“Turifuza ubutabera bushyitse”

Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Gikondo, Uwimpuhwe Gloriose, yashimye intambwe yatewe n’u Bubiligi mu guta muri yombi no kuburanisha Twahirwa Séraphin hamwe na Pierre Basabose.

Yagize ati “Icyo twifuza ni ubutabera bushyitse kandi tugize amahirwe n’abandi bari muri ibyo bihugu bafatwa kuko hari abo tujya kumva tukumva ngo bakora aha naha, aho bari harazwi bakwiye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera bakaryozwa ibyo bakoreye abacu.”

Amwe mu mafoto y’Abatutsi biciwe i Gikondo

Twahirwa Séraphin, ubu afite imyaka imyaka 66, akomoka mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi, akaba yarabaye umukozi wa Minisiteri y’imirimo ya Leta (Minitrape). Yabaye kandi umuyobozi w’Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ari naho yari atuye.

Kuva Tariki ya 9 Ukwakira 2023 mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’assises) I Bruxelles hari kubera urubanza ruregwamo Twahirwa Seraphin na Pierre Basabose, rukazapfundikirwa mu ntangiriro z’Ukuboza 2023.

Twahirwa na Basabose Bashinjwa ibyaha bya Jenoside, bishingiye ku kuba baragize uruhare mu guha intwaro no gutoza interahamwe, kuba bari mu bagize uruhare mu gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, no kuba baragiye bagaragara kuri za bariyeri mu gihe cya Jenoside.

Bombi kandi bashinjwa ibyaha by’intambara, hashingiwe ku ruhare bagize mu bwicanyi, kuri Twahirwa we hakiyongeraho n’icyaha cyo gufata abagore ku ngufu.

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

Umuryango wa Rusesabagina wahaye akazi abanyamategeko 7 bagiye kurega u Rwanda muri UN

Emma-marie

Muhanga: Padiri washinjwaga gusambanya umwana yagizwe umwere

Emma-Marie

Kabuga yasabiwe gufungurwa cyangwa se urubanza rwe rukaba ruhagaritswe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar