Image default
Amakuru

Impungenge ku Banyarwanda bashobora kuzisanga mu bushomeri kubera ubwenge bw’ubukorano

Hirya no hino ku Isi, ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) buri kwifashishwa mu mirimo itandukanye yakorwaga n’abantu, bikaba biteye impungenge bamwe mu Banyarwanda bavuga ko iri koranabuhanga niritangira gukoreshwa mu Rwanda rishobora kuzatuma hari abisanga mu bushomeri.

What are AI hallucinations? | IBM

Ubwenge bw’ubukorano ni iki?

Ubwenge bw’ubukorano ‘Artificial Intelligence’(AI) ni ubuhanga bwo guha imikorere ya za mudasobwa ubushobozi bwo kwigana ubwenge bwo gutekereza no gukora ibintu runaka byari bisanzwe bikorwa n’umuntu cyangwa abantu.

Mu bihugu byakataje mu ikoranabuhanga bifashisha ubwenge bw’ubukorano mu mirimo itandukanye nko mu buvuzi, mu burezi, mu buhinzi n’ubworozi n’ahandi hatandukanye. Ibi bikaba biteye impungenge bamwe mu Banyarwanda bavuga ko bakurikije umuvuduko ikoranabuhanga ririho mu Rwanda, ubwenge bw’ubukorano bushobora kuzabakura bamwe mu kazi.

Kabalisa Vedaste ni umuganga ushinzwe gupima indwara mu Ivuriro Girubuzima riherereye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, aganira na IRIBA NEWS yaravuze ati : “Ku rwanjye ruhande iri koranabuhanga rya AI navuga ko ryaziye igihe kuko nko mu rwego rw’ubuvuzi rizakemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga. Ariko nanone sinabura kuvuga ko mfite impungenge kuko hari benshi bashobora kuzisanga mu bushomeri kuko nk’ahantu hakoraga abantu 10 uzajya usanga hari batatu.”

Habakubaho Damien ni umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Yaratubwiye ati : “Iryo koranabuhanga nararyumvise, ariko nyine numva mfite impungenge ko nirigera hano iwacu rishobora kuzashyira benshi mu bushomeri.”

Mwalimu Habakubaho ari kumwe n’abanyeshuri yigisha ikoranabuhanga

Undi mwalimu utifuje nawe wo muri GS Ntarama utifuje ko dutangaza amazina ye nawe yagaragaje impungenge. Ati : “Ntawanze iterambere, ariko nko mu burezi uretse ko rizashyira abarimu banshi mu bushomeri, rishobora no kuzatera ubunebwe mu banyeshuri kuko hari abashobora kuzareka gukora ubushakashatsi bakajya bakoporora ibyo bahawe na AI. Ibi rero ntawabyishimira, ahubwo turebe ibyiza by’iri koranabuhanga turebe no ku ngaruka rishobora kuzatuzanira duhitemo igikwiye.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula mu kiganiro Long Form yigeze kugirana n’umunyamakuru Sanny Ntayombya, yavuze ko bashaka kwinjiza mu burezi bw’u Rwanda ubumenyi mu bijyanye na AI, ku buryo abanyeshuri bazajya barangiza kwiga bafite ubumenyi muri iryo koranabuhanga bazi n’uburyo bwo kuribyaza umusaruro.

Minister Ingabire calls for effective measures to bridge internet usage gap - The New Times

  Minisitiri Ingabire Paula 

Ku bijyanye ni impungenge, Minisitiri Ingabire yaravuze ati : “Kwibaza ngo ese nidutangira gukoresha AI mu buzima bwacu, ni izihe nzego z’ubukungu bw’u Rwanda bizagiraho akamaro cyane. Icya kabiri ni ukureba inyungu bizazana mu bukungu bw’igihugu no kureba ingaruka.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Guverinoma y’u Rwanda bwagaragaje ko AI iramutse ikoreshejwe neza, umusaruro mbumbe w’Igihugu wakwiyongeraho 60% mu gaciro faranga ni miliyari 589 FRW.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

2019-2020: Umuvunyi yatunze agatoki ‘Imungu’ z’iterambere zikwiye gushakirwa umuti byihutirwa

Emma-marie

Imihango yo gushyingirwa mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30

Emma-marie

Covid-19: “Abantu 9 mu bafungiye muri Gereza ya Byumba bari mu kato”

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar