Image default
Amakuru

2019-2020: Umuvunyi yatunze agatoki ‘Imungu’ z’iterambere zikwiye gushakirwa umuti byihutirwa

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2019-2020, yavuze ko ruswa n’akarengane ari zimwe mu mungu z’iterambere zikaba zikwiye gushakirwa umuti byihutirwa.

Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2020, Umuvunyi mukuru yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko muri raporo urwego ayoboye rwakoze, byagaragaye ko hari inzego zimwe na zimwe zikigaragaramo ruswa, izindi zikarenganya abaturage cyangwa zikabasiragiza, ibi akaba yabigereranyije n’imungu y’iterambere.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi

Yagize ati “Ruswa, akarengane burya ni umungu imunga iterambere ry’igihugu cyacu[…]abayobozi mu nzego zose , abanyarwanda b’ingeri zitandukanye nitwe bireba ngo uwo mwanzi ashakirwe umuti byihutirwa”.

Ku kibazo cy’akarengane yagize ati “Ikibazo cy’abantu baberewemo umwenda na Sosiyete zatsindiye isoko ryo gutwara Abakozi ba Leta mu kazi Urwego rw’Umuvunyi rwagejejweho ibibazo n’abantu batandukanye bavuga ko bahawe akazi ko gutwara abakozi ba Leta mu kazi hirya no hino mu Gihugu, abandi bakavuga ko bahaye imodoka ayo masosiyete kugira ngo ziyifashishe muri ako kazi ariko ngo ntibishyuwe amafaranga bakoreye”.

Mu gusesengura iki kibazo Urwego rw’Umuvunyi rwasanze amwe muri ayo masosiyete agikora ariko hari iyasheshwe[. ..]Urwego rw’Umuvunyi rwagiye rwandikira zimwe muri izi sosiyete ruzisaba kwishyura abo zibereyemo imyenda, bamwe bakishyurwa abandi ntibishyurwe ndetse n’ibibazo byerekeye iyi myenda bikomeza kwiyongera. Urwego rw’Umuvunyi rwakoze isuzuma muri sosiyete enye (4) ndetse no muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ikurikirana imikorere y’izo sosiyete rusanga hari ibyuho mu masezerano zigirana n’iyo Minisiteri ndetse no mu iyubahirizwa ry’ayo masezerano. Inzego n’Ibigo bya Leta bibereyemo ayo masosiyete umwenda w’amafaranga menshi ikaba ishobora kuba intandaro cyangwa imbogamizi igaragazwa na ba nyiri ayo masosiyete ku kutishyura abo bakoresheje”.

Yakomeje avuga ko Ku byerekeye ibibazo by’akarengane, hakiriwe mu nyandiko ibibazo 640, muri byo 437 byarakemutse, 170 biracyakurikiranwa mu nzego byoherejwemo, naho 33 ntibirasuzumwa kubera ko byaje mu mpera z’umwaka.
Hasesenguwe amadosiye 465 harimo 107 yari yasigaye mu mwaka wa 2018-2019, hasigara 33 atarasesengurwa. Mu madosiye 465 yasesenguwe, 46 (9.9%) ni yo Urwego rw’Umuvunyi rwabonyemo akarengane, naho amadosiye 419 (90.1%) nta karengane kagaragayemo.

Gukumira no kurwanya Ruswa

Mu gikorwa cyo gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye amadosiye 391 mu mwaka wa 2019-2020.
Hasesenguwe amadosiye 465 harimo 107 yari yasigaye mu mwaka wa 2018-2019, hasigara 33 atarasesengurwa. Mu madosiye 465 yasesenguwe, 46 (9.9%) ni yo Urwego rw’Umuvunyi rwabonyemo akarengane, naho amadosiye 419 (90.1%) nta karengane kagaragayemo.

Mu rwego rwo kurwanya ruswa, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze iperereza ku madosiye 35 harimo 21 yakiriwe mu mwaka wa 2019-2020 na 14 yatangiye gukurikiranwa mu mwaka wa 2018-2019. Amadosiye 14 yakorewe iperereza ararangira, muri yo 13 ashyikirizwa Ubushinjacyaha, dosiye 1 yohererezwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha.

Mu mwaka wa 2019-2020, Ubushinjacyaha bw’Urwego rw’Umuvunyi bwaburanye amadosiye 11 arimo amadosiye 5 yatangiye kuburanishwa ku rwego rwa mbere mu mwaka wa 2019-2020 n’amadosiye 6 yari yaratangiye kuburanishwa mu yindi myaka akomeza kuburanishwa muri uyu mwaka. Muri ayo madosiye 6, amadosiye 5 yarangiye kuburanishwa burundu naho dosiye imwe iracyaburanishwa.

Depite Frank Habineza, yatanze igitekerezo cy’uko mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane, raporo y’Umuvunyi yajya ishyirwa ku turere no mu zindi nzego za Leta zitangirwamo serivisi, kandi abayobozi mu bikorwa byose bahuriramo n’abaturage bakajya babanza kubaha ubutumwa bwo kurwanya no gukumira ruswa.

Emma-Marie Umurerwa
emma@iribanews.com

Related posts

“Mu Rwanda abatari munsi ya 200 basaba guhindurirwa amazina buri kwezi”

Emma-marie

Ikigo gishinzwe imiturire cyakodesheje inzu y’Urukiko rw’Ikirenga mu buryo bufifitse

Emma-Marie

Rwanda strengthens commitment to clean energy for a greener future

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar