Image default
Amakuru

Inteko Ishinga Amategeko n’Itangazamakuru bahuriye ku nshingano zo kuzamura ijwi ry’umuturage-Perezida wa Sena

Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin, yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko n’Itangazamakuru ari inzego ebyiri zifitanye isano ya hafi kandi zihuriye ku nshingano zo gukorera umuturage no kuzamura ijwi rye.

Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020, ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi ibiri y’abanyamakuru ku mikorere n’imikoranire y’Inteko Ishinga Amategeko n’Itangazamakuru.

Yagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru mu guhuza ibyifuzo by’umuturage n’inshingano z’ubuyobozi zijyanye n’ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin

Ati “Itangazamakuru ni inkingi y’iterambere rishingiye ku muturage. Perezida wa Repuburika mu minsi ishize igihe yakiraga indahiro y’abasenateri bashya yarababwiye ati ‘abanyarwanda bababonamo ijisho ryabo, amatwi yabo n’umutima wabo’. Munyemerere nongereho ko inteko ishinga amategeko n’itangazamakuru ni inzego ebyiri zifitanye isano ya hafi cyane kuko niba abagize inteko ari ijisho, amatwi ndetse n’umutima w’abaturage, itangazamakuru n’abatangazamakuru navuga ko ariryo jwi ryabo”.

“Dufite intumwa za rubanda ariko tukaba dufite n’ijwi rya rubanda. Inteko ishingamategeko n’urwego rw’itangazamakuru ni abafatanyabikorwa bahuriye ku nshingano yo kuzamura ijwi ry’umuturage”.

Perezida wa Sena yakomeje abwira abanyamakuru ko aya mahugurwa, ari umwanya wo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’inshingano n’imikorere y’inteko ishinga amategeko.

Yagize ati “Muri aya mahugurwa iby’ingenzi twazirikana ni icyitegererezo cy’ubwuzuzanye bw’inteko ishinga amategeko n’itangazamakuru ndetse n’igipimo abanyarwanda bareberamo ibikorwa by’izo nzego zombi”.

Yakomeje avuga ko itangazamakuru mu Rwanda rikora kinyamwuga kandi rigakora mu bwisanzure haba mu gutara amakuru, mu icukumbura n’isesengura ku bikorwa bigenewe abaturage bikaba byaba n’imbarutso yo kugirango hagire ibikosorwa.

Itangazamakuru kandi ritegerejweho uruhare runini no mu bijyanye no gusobanurira abaturage uburenganzira bwo no kubafasha kubona amakuru bakeneye kugirango bashobore kwiteza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo, yashimiye Inteko Ishinga Amategeko ku kuba yarateguye aya mahugurwa, ahamya ko ari ikimenyetso gishimangira ko ishyigikiye byimazeyo iterambere ry’itangazamakuru rikora kinyamwuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo

Yakomeje avuga ko Itangazamakuru rizi gukora inkuru ku mikorere y’inteko, rizi gahunda za Leta kandi ritayobya abaturage ahubwo ribajijura dore ko biri no mu nshingano zaryo z’ibanze. Aya mahugurwa akazatuma abanyamakuru barushaho gukarishya ubumenyi ku mikorere n’inshingano z’Inteko ishinga amategeko.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Hari Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bahumanyijwe n’amafunguro

Emma-Marie

Imashini zipima virusi itera SIDA zigiye kwifashishwa mu gupima COVID-19

Emma-marie

Rutsiro: Bamwe mu bagore bafite abagabo bagororerwa Iwawa babasuye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar