Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko abanyamategeko washyizeho ejo ku wa kabiri batanze ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba kivuga ko “yafashwe binyuranyije n’amategeko, yashimuswe kandi yimwe uburenganzira ku rubanza rutabogamye.”
Mu cyumweru gishize, urukiko mu mujyi wa Kigali rwongereye indi minsi 30 ku gifungo cy’agateganyo cyakatiwe Bwana Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uruhande rw’umuryango we ruvuga ko rwasabye urukiko rw’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EACJ) “gutegeka abayobozi b’u Rwanda kumurekura ako kanya” no “guhagarika burundu kumukurikirana mu Rwanda”.
Uru rukiko rwashinzwe mu 1999 rushobora kugezwaho ibirego n’abantu bo muri aka karere, rukunze kuregerwa imanza zamaze gucibwa n’inkiko z’imbere mu bihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.
Mu itangazo ryasohowe n’abo ku ruhande rwe, umwe mu banyamategeko be Philippe Larochelle avuga ko uburyo u Rwanda rwafashe Rusesabagina “binyuranyije n’amahame y’uburenganzira bwa muntu rwemeye kubahiriza rwinjira muri uwo muryango w’ibihugu.”
Mu kwezi gushize, Perezida Paul Kagame yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko urebye Rusesabagina ari “we wanizanye.”
Yagize ati: “…Kuko kuva aho yavuye kurinda agera hano, nta cyaha cyigeze gikorwa hagati aho ngaho na kimwe”.
Paul Rusesabagina aregwa ibyaha bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN ku Rwanda mu 2018 na 2019, byiciwemo abantu mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ahegereye ishyamba rya Nyungwe.
Iriba.news@gmail.com
1 comment
Urwo rukiko rwaba rumaze guca imanza zingahe zimeze nk’ urwo rwa Rusesabagina ? Ese ikirego rwacyakiriye ? Muzakore ubushakashatsi muduhe amakuru abasomyi banyu bamenye ibihabera ! Murakoze