Image default
Amakuru

Rutsiro: Bamwe mu bagore bafite abagabo bagororerwa Iwawa babasuye

Bamwe  mu bari kugororerwa mu Kigo cy’igororamuco cya Iwawa kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 nyakanga 2022 basuwe na bamwe mubo mu miryango yabo, bakaba barimo n’abagabo bubatse ingo

Byari ibyishimo n’akanyamuneza kadasanzwe ku babyeyi n’abavandimwe 150 baturutse mu Ntara zitandukanye z’Igihugu bageze ku Kirwa cya Iwawa bwa mbere baje gusura ababo bari kuhagororerwa.

Iki gikorwa cyateguwe n’Ikigo Ngororamuco cyabaye tariki 29 Nyakanga 2022, abacyitabiriye bavuga ko byabatunguye bashima uburyo basanze ababo bafashwe.

Umugore utifuje ko amazina ye atangazwa wari waturutse mu Karere ka Kayonza  mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko yishimiye kongera guhura n’umugabo we.

Bamwe mu bagore bafite abagabo bagororerwa Iwawa babasuye

Ati’’Umugabo wanjye yafashwe mu kwezi kwa 3 muri uyu mwaka numvaga ko tutazongera guhura vuba ariko nishimiye ko tubonanye kandi nkaba mbona ameze neza ndamusaba kwirinda kuzongera gukora icyaha kuko bidindiza iterambere ry’urugo n’iry’igihugu muri rusange.’’

Ni mu gihe umugabo we yavuze ko yahindutse anamusezeranya ko azataha afite intego yo ku gukora cyane.

Ati “Ndi kwiga ububaji nzava hano nihangira umurimo ikindi ndasaba abitwara nabi banywa ibiyobyabwenge cyangwa bakora ibindi byaha ko ataribyo ahubwo bakwiye guhinduka bagakora bakiteza imbere.’’

Umubyeyi witwa Mukampazimaka Grace wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi  mu kagari ka Musezero ufite abana babiri bari kugororwa.

Yagize ati “Iwawa numvaga ko ari habi cyane ariko siko nabisanze abana bacu bafashwe neza natwe twakiriwe neza  nta kibazo  kandi nishimiye ko abana banjye bahindutse. Abana banjye ndabasaba gukomeza kwitwara neza bakazava Iwawa bagiye kwitwara neza kurushaho birinda icyatuma bagaruka kugororwa banansabye imbabazi kandi nanjye mu mutima bombi narababariye.’’

Mukampazimaka Grace , afite abana babiri bari kugororerwa Iwawa

Umwe mu bana b’uyu mubyeyi witwa Kagabire Joseph yavuze ko mbere yibaga ndetse akanywa  ibiyobyabwenge ariyo ntandaro yo kwisanga Iwawa.

Ati’’Ndicuza ibibi byose nakoze n’inzira mbi nanyuzemo gusa narahindutse sinzabyongera nishimiye ko ngeze kure niga imyuga aho ndikwiga ububaji kandi nizeye ko nzava hano nshyira mu bikorwa ubu bumenyi bikazamfasha mu iterambere ryanjye n’iryabagenzi banjye muri rusange.’’

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco,  Mufulukye Fred yavuze ko kugira ngo iki gikorwa gishyirwe mu bikorwa hari byinshi byorohejwe birimo n’amafaranga y’urugendo ku bashaka gusura abari kugororwa.

Ati’’Mbere byasabaga umubyeyi ibihumbi  icumi (10.000Frw) y’ikiguzi cy’urugendo mu bwato gusa yavanweho kugira ngo ababyeyi n’abagore bafite abagabo bari kugororerwa hano bajye baza babasure bitabagoye.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco, mufulukye Fred

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kwakira abashaka gusura ababo bagororerwa Iwawa bikomeje kugirango nabo bahabwe ubutumwa bw’uko bazabakurikirana batashye.

Uretse kugororwa abari Iwawa bigishwa imyuga itandukanye irimo ubwubatsi, ububaji ,ubudozi nindi itandukanye izabafasha nibataha mu rwego rwo kwihangira imirimo.

Mu kigo cya Iwawa hari kugororerwa abantu ibihumbi 3520, abagera kuri 1/3 baturuka mu Mujyi wa Kigali dore. Abagabo bari bubatse ni 542.

Abari muri iki kigo bakigezemo hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Mata uyu mwaka biteganyijwe ko bazasubira iwabo mu miryango muri gashyantare umwaka utaha wa 2023.

Yanditswe na Mukundente Yves

 

Related posts

AstraZeneca yo mu Buhinde “ntiyemewe”ku rupapuro rw’inzira rw’ i Burayi

Emma-Marie

Nyuma ya Rusesabagina, Padiri Nahimana ashobora kwisanga i Kigali

Emma-marie

Imbogamizi mu guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar