Image default
Amakuru

Abanyamakuru bakwiye kugira ubumenyi bwimbitse ku buringanire-RGB

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) Jean Bosco Rushingabigwi, asanga abanyamakuru bakwiye kugira ubumenyi bwimbitse kuri buringanire ‘Gender’ kuko byabafasha kubusobanurira abaturage.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) Jean Bosco Rushingabigwi

Jean Bosco Rushingabigwi, yabigarutseho mu mahugurwa agenewe abanyeshuri biga itangazamakuru muri kaminuza zitandukanye mu Rwanda, yateguwe n’Ihuriro ry’Abagore bakora umwuga w’Itangazamakuru (Women in Media Platform, WMP) ku bufatanye n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX PRESS, tariki 28 Nyakanga 2022.

Yagize ati “Niba umunyamakuru agomba kugira uruhare rugaragara mu gukangurira abantu uburinganire, we ubwe agomba kubanza kubyumva yamara kubyumva agakoresha ubumenyi bwe akabyigisha n’abandi.”

Yakomeje avuga ko kugirango hakorwe inkuru zicukumbuye kuri buringanire bisaba ubufatanye hagati y’abanyamakuru n’inzego zifite mu nshingano kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Abanyeshuri biga itangazamakuru muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru baharanira amahoro ‘Pax Press’, Twizeyimana Albert Boudouin, asanga gutoza abiga itangazamakuru gutara no gutangaza inkuru ku buringanire, ari ingenzi kuko bizabafasha mu kazi k’itangazamakuru no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati “Dufate nk’urugero muri Pax Press iyo dusaba umuntu kujya gutara inkuru iri ku rwego rw’uburinganire tumusaba ko niba yashyizemo ijwi ry’umugabo ashyiramo n’ijwi ry’umugore, niba ari igitekerezo batanga umugabo n’umugore bavuge.”

Kwihangana Josue, Umunyeshuri mu Ishami ry’Itangazamakuru muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi mu mwaka wa Gatatu, yavuze ko yari akeneye amahugurwa ku buringanire.

Yavuze ati “Aya ni amahugurwa mu by’ukuri nari nkeneye kuko hari ibintu byinshi nari nzi cyangwa nibwiraga ko aribyo, ariko nasanze atari byo[…] nari nziko twebwe abahungu ari twebwe dukomeye, ari twebwe dushoboye, ari twebwe dukwiye kwiga bitewe nuko tuba twarakuze ababyeyi batubwira bati mumaze kurya mushiki wanyu niyandurure, mukumva ko muri abantu nyine bakomeye. Ariko numvise ko udakomeye wenyine, ahubwo ukomeye ufatanyije na mushiki wawe.”

Akarikumutima Régine, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa WMP, yavuze ko muri aya mahugurwa y’iminsi itanu, abanyeshuri bazahugurwa ku bijyanye no gukora inkuru itabogamye, kandi itagira uwo iheza bakazanahabwa abazafasha gutokora (Editing) inkuru bazakora mbere y’uko zitangazwa mu binyamakuru bitandukanye bifitanye ubufatanye na WMP.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Malawi: Gukura impunzi zirimo iz’Abanyarwanda n’Abarundi mu mijyi byasubitswe

Emma-Marie

Igiciro cya Gaz cyagabanutse

Emma-Marie

Imihango yo gushyingirwa mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar