Image default
Uburezi

Abakobwa biga Itangazamakuru barasabwa kwitinyuka

Ni kenshi hagiye hagaragara abanyeshuri biga itangazamakuru  ariko ugasanga bamwe mu b’igitsinagore  bakumva ko hari ibyo batashobora gukora bakabiharira basaza babo. Inzego zifite itangazamakuru mu nshingano zikaba zibasaba kwitinyuka kuko bashoboye.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’umunyamakuru bavuga ko nyuma y’inyigisho bahabwa  n’umuryango w’abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda (Women in Media Platform) kubufatanye  na Pax Press ndetse na  FOJO Media Instutute,  zabafashije gusobanukirwa neza ko bose bashoboye.

Umunyeshuri wiga umwuga w’itangazamakuru muri  Instutute Catolique de Kabgayi  [ICK] Merci Shokano avuga ko nyuma y’ibiganiro yagiye ahabwa kimwe n’abagenzi be bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ubu yamaze kwitinyuka kandi ko ntakintu na kimwe yatinya gukora mu mwuga w’itangazamakuru cyane ko ahantu hose yatumwa gukorera yajyayo kandi akazana inkuru.

Kwihangana Josue na we wiga itangazamakuru  avuga ko nkuko mu miryango yabo bakomoka mo babaga bazi ko ibikoresho byo mu rugo, guteka, gukora amasuku n’ibindi  byabaga bigomba gutunganywa n’abashiki babo, n’aho bo bagakora indi mirimo ariko isa nk’ikomeye ari nako bagitangira kwiga umwuga w’itangazamakuru yari aziko abahungu ari bo bashoboboye kandi ari bo bakwiye gukora n’ubundi imirimo ifite imbaraga no mu kazi kabo.

Gusa kuri ubu avuga ko yamaze kubona ko na bashiki babo bakomeye kandi na bo buri murimo wose bawukora neza kandi ukarangira, ibi byose babikesha amahugurwa n’inyigisho bagiye bahabwa kandi bavuga ko yabagiriye umumaro kuko byatumye bamenya ko bagomba gufatanya n’abashiki babo.

Regine Akarikumutima umuyobozi w’umuryango w’abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda ‘WMP’’, avuga ko nk’abanyamakuru b’ejo hazaza bakwiye kujya bamenya kubahiriza ihame ry’uburinganire mu kazi kabo.

Yongera ho ko abakobwa bakwiye kwitinyuka mu mwuga bagakora nk’abasaza babo kuko na bo bashoboye icya mbere.

Yakomeje asaba abanyeshuri  biga umwuga w’itangazamakuru  ko mu gihe bakora inkuru bakwiye gufasha abaturage gusobanukirwa n’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, kuko hari abagiye bagaragara ko bumvise iri hame nabi bamwe bakumva ko ryajeho kugira ngo ritsikamire abagabo, hakabaho n’abagore baryitwaza bagasuzugura abagabo babo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru mu kigo cy’Imiyoborere, RGB,  Rushingabigwi Jean Bosco, avuga ko mu itangazamakuru abagore n’abakobwa bakiri bacye bityo hakaba hakwiye ubukangurambaga, aboneraho gusaba ab’igitsina gore kwitinyuka abiga itangazamakuru bagaharanira no kurikora.

Yongeraho kandi ko hari n’ubwo biterwa n’umuco abantu bakuriyemo nabyo biri mubikwiye guhinduka, aho bamwe mu babyeyi bumva ko umukobwa cyangwa umugore wabaye umunyamakuru aba yabaye ikirara bitewe n’aho aba yagiye gukorera bikaba byatuma yirirwayo cyangwa se akaba yanakora akazi k’ijoro, bamwe ntibabyumve neza ngo bumve ko umwana w’umukobwa na we ashobora gukora akazi nk’akabasaza babo bigatuma na bamwe mu bana babakobwa bize umwuga w’itangazamakuru batabikomeza ngo banabikore.

Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe itangazamakuru mu kigo cy’Imiyoborere, RGB butangaza ko mu rwego rwo gufasha abanyamakuru kongera  inkuru zikorwa k’uburinganire n’ubwuzuzanye bategura amarushanwa ku nkuru zakozwe hagashyirwamo n’izakozwe k’uburinganire n’ubwuzuzanye, aho batanga ibihembo bitandukanye ku bakoze inkuru nziza kurusha abandi.

Yanditswe na Marie Jeanne Umutoni, Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru

Related posts

Mineduc yasabye ibigo by’amashuri kuzirinda kongera ‘Minerval’

Emma-marie

Umwihariko ku banyeshuri bafite ubumuga bari gukora ikizami cya Leta

Emma-Marie

Gasabo: Yatangiye yigisha umwana umwe, ubu afite Ikigo cy’Ishuri kigamo abasaga 200 (Video)

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar