Image default
Uburezi

Umwihariko ku banyeshuri bafite ubumuga bari gukora ikizami cya Leta

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, yatangaje ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, abanyeshuri bafite ubumuga bongerewe igihe cyo gukoramo ibizamini bya Leta.

Yabigarutseho kuri uyu wa mbese tariki 17 Nyakanga 2023, ubwo mu gihugu hose abanyeshuri hatangizwaga ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko mu banyeshuri 202,967 bakoze, 561 muri bo ari abafite ubumuga.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta (NESA), Dr. Bernard Bahati, yabwiye itangazamakuru ko muri uyu mwaka w’amashuri abanyeshuri bafite ubumuga bashyiriweho uburyo butandukanye bubafasha gukora ibizamini kubera ko n’ubumuga buba butandukanye.

Yagize ati “hari abana duha ibizamini bicapye by’umwihariko, bamwe basoma bakoresheje intoki, hari abandi baba bafite ubumuga, babasha gusoma inyuguti nini gusa, abo na bo turabafasha, ibizamini tukabicapa mu nyuguti nini, n’abandi bagiye batandukanye”.

Yakomeje avuga ko abatabasa kwandika neza bashakirwa ababandikira. Ati” usanga ubufasha buba bukenewe ari bwinshi cyane, kuko hari n’ukubwira ko atabasha kwandikisha ikaramu ariko akaba yakwandikisha mudasobwa na bo turabafasha”.

Igihe bakoramo ibizamini cyongerewe

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi, Twagirayezu Gaspard we yavuze ko abanyeshuri bafite ubumuga bazwi n’aho bari gukorera hazwi hashingiwe ku bwoko bw’ubumuga bafite bakaba bari gufashwa ndetse n’amabwiriza yatanzwe akaba avuga uko bafashwa.


Yagize ati “ari abongererwa igihe, ari abahabwa ikizamini cyanditse mu bundi buryo ibyo byose byarateguwe, aho haba habaye amakosa, yaba ari amakosa nyine ntabwo yaba ateganyijwe, ariko turimo turabikurikirana kubera ko tubazi kandi tuzi na centre bari gukoreraho”.

Amabwiriza agenga ibizamini bya Leta, avuga ko umwana ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose yongererwa igihe cyo gukora ikizamini kitarenze nibura isaha.

NESA ivuga ko harashyizeho isaha, kubera ko abana bafute ubumuga baba bakora buhoro. Impamvu isaha itagomba kurenga yo ngo ni kubera ko baramutse bayirengeje, bishobora kubangamira ingengabihe y’ibizamini.

Mu banyeshuri 561 bafite ubumuga biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza barimo abahungu 304 n’abakobwa 257.

Yanditswe na UMUHOZA Nadine

Related posts

Icyatumye abanyeshuri 18 bo muri ‘College Adventiste de Gitwe’ birukanwa burundu cyamenyekanye

Emma-Marie

Abarimu basaga 100 bavuye muri Zimbabwe baje kwigisha mu Rwanda

Emma-Marie

“Kwegereza abiga ubumenyi n’ikoranabuhanga Mudasobwa bizabafasha guhanga udushya”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar