Image default
Amakuru

Ibihugu 170 biri mu Rwanda mu nama yiga ku iterambere ry’umugore

Mu Rwanda hateraniye inama yitwa ‘Women Deliver 2023’ yiga ku iterambere ry’umugore yitabiriwe n’abantu basaga 6000 baturutse mu bihugu bigera ku 170.

Kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023, ku nshuro ya mbere ku mugabane w’Afurika, mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’abagore no ku burenganzira bw’abakobwa n’abagore, izamara iminsi ine, ikaba ibaye ku nshuro ya kane kuva mu 2007.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Perezida Paul Kagame, ari kumwe na Madame Jeannette Kagame,  n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Hungary, Katalin Novák, Macky Sall wa Senegal,  Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde n’Umugore wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos n’abandi, yabwiye abayitabiriye intambwe u Rwanda rwateye mu bijyanye no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yagize ati “Iby’ingenzi kuri twe ni uguteza imbere uburinganire mu nzego zose by’umwihariko ikoranabuhanga ndetse na serivisi z’imari no gukomeza kurwanya umuco wahozeho kera wo kumva ko hari bimwe igitsina kimwe gishoboye.”

Ariko kandi ngo hari byinshi bikeneye gukorwa mu gukuraho imyumvire itari yo ibogama ku bijyanye n’uburinganire. Ati “Byinshi biracyakeneye gukorwa mu gukemura imyitwarire y’imyumvire idakwiye ku bijyanye n’uburinganire yinjiye cyane muri gahunda zacu za politiki, imibereho ndetse n’ubukungu.”

Perezida Macky Sall wa Senegal, yavuze ko  abagabo n’abagore bareshya. Yavuze ati “Nta bagabo abagore ntibashobora gutera imbere, nta bagore abagabo ntaho baba bagana, bivuze ko abo bombi bagomba gutera imbere kandi bagafatanya.”

Yongeyeho ko ikibazo gihari ar’uko by’umwihariko muri afurika hari aho abagore basigaye inyuma, bitewe ahanini n’amateka, imico cyangwa imyumvire ya bimwe mu bihugu. Ati “Tugomba gushyiramo imbaraga kugirango abagore bo muri Afurika n’Isi, bagire uburenganzira bwabo.”

Umuyobozi wa Women Deliver, Mariha Khan, yasabye abitabiriye iyi nama guhuza imbaraga imbaraga kugirango ijwi ry’abagore baharanira uburenganzira bwabo ryumvikane mu byiciro byose by’ubuzima bw’igihugu, kandi ntabe aribo basigara inyuma mu iterambere. Yakomeje asaba abategetsi b’ibihugu na za guverinoma kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina.

Abayobozi batandukanye bafashe ijambo muri iyi nama, bashimiye Perezida Kagame, udahwema   guteza imbere ihame ry’uburinganire.

Photo: OGS

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Karongi: Abatuye mu Mudugudu wa Rugabano bajya gutira ubwiherero

Emma-Marie

M23 yaba yubuye imirwano

Emma-Marie

This Year’s Fall Home Decor Trends, According to Interior Designers

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar