Image default
Abantu

INKURU MPAMO: Uwasigajwe inyuma n’amateka yababajwe n’akato yahawe n’ufite ubumuga

Umwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma yavuze uko yahawe akato n’ufite ubumuga bwo kutabona, akamubwira ko ababyeyi be kuva akiri muto bamubujije ‘gusangira n’abatwa’.

Mu kiganiro cyiswe ‘Her Story’ cyateguwe n’umuryango ‘Rwanda Women Alliance’ cyatangiwe mu nama Mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’abagore n’uburinganire izwi nka ‘Women Deliver’ iri kubera mu Rwanda, bamwe mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko kimwe mu bidindiza iterambere ry’umugore harimo akato n’ihezwa bihabwa abo mu kiciro amateka agaragaza ko basigaye inyuma ndetse n’abafite ubumuga.

Musabyimana Yvonne, umuyobozi w’Umuryango uharanira ubudaheza n’uburenganzira bw’abagore batishoboye barimo n’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, yatanze urugero rw’ibyamubayeho agahabwa akato n’ufite ubumuga bwo kutabona bari barimo gusangira.

Yaravuze ati “Twari turimo gusangira icyayi ambaza uwo ndiwe mubwira igice nkomokamo, aravuga ati ‘Eeee turimo gusangira icyayi ubundi twebwe ababyeyi bacu batubwiye ko tutagomba gusangira n’abatwa[…]n’ubwo ubona mfite ubumuga bwo kutabona mu myumvire yanjye harimo ko ntagomba gusangira n’umutwa.’’

Musabyimana Yvonne

Musabyimana yakomeje avuga ko akato no guheza umuntu bitewe n’ikiciro runaka akomokamo bigomba kurangira.

Ati “Niba umuntu ubana n’ubumuga ashobora kumpeza kubera ko nturuka mu muryango w’abasigajwe inyuma n’amateka, umugore mu rugo akagira ikintu cyo kumva yaheza umukozi we, umugore w’i Kigali akumva yaheza umugore wo mu cyaro[…]ni gute twabirwanya ni gute byava mu bantu ? abagore rero tugomba kumva ko tugomba guha agaciro igikomere kuko birababaza birakomeretsa bigutera agahinda gakabije bikakwangiza mu bwonko.”

Yarakomeje ati “Niba tudashaka kugira iryo hungabana natwe turirwanye tureke guheza abandi wumve ko wakwakira mugenzi wawe uko ari kose ntumuheze kuko nawe agomba kubaho yishimye kandi akabaho iterambere ry’igihugu arinezerewe.

Mu butumwa bwatanzwe na Madamu Jeannette  Kagame, tariki ya 18 Nyakanga 2023, mu nama yiga kuri gahunda yo kwimakaza ubushakashatsi no gukora imiti igezweho, yavuze ko kubakira abagore ubushobozi bikwiye kuba iby’ibanze ku Isi yose ndetse bigashakirwa umuti nk’ikibazo cyibasiye Isi.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Kamonyi: Abiyita ‘Abahebyi’ batawe muri yombi bari mu nama

Emma-Marie

Umuyobozi wa Bugesera FC aracyekwaho gusambanya umwana

Emma-marie

Nyaruguru: Abangirizwa n’ituritswa ry’intambi baratabaza

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar