Image default
Abantu

Umuyobozi wa Bugesera FC aracyekwaho gusambanya umwana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi, umuyobozi w’ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, kubera ibyaha akurikiranyweho byo gusambanya umukobwa w’imyaka 18 ku gahato.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yatangaje ko uyu muyobozi wa Bugesera FC yatawe muri yombi kubera ibyaha akehwaho byo gusambanya ku gahato.

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda, yagize ati “Gahigi akurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 18 ku gahato. Mbese arakekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Iki cyaha Gahigi akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 134 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

Iri tegeko rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Uriya Hussein Habimana byavugwaga ko yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa wari uri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

SRC: UMUSEKE

Related posts

“Abahanzi Nyarwanda Imana itubabarire uburaya dukoze muri iki gihe” Liza Kamikazi

Emma-marie

Manzi Fondation yagobotse imiryango irwaje Covid-19

Emma-Marie

Covid-19: “Gukorera mu rugo ni ihurizo, uwo mwashakanye agusaba ibintu uri mu nama”

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar