Umuhanzikazi Liza Kamikazi, yasengeye abahanzi Nyarwanda isengesho rikomeye, uvuga ngo Imana ibababarire uburaya bakoze muri iki gihe, kugurisha roho zabo n’iz’abanyarwanda n’ibindi bitandukanye.
Umuhire Solange uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Liza Kamikazi, wamenyekanye cyane mu myaka ya 2010, kuri ubu aririmba indirimbo zihimbaza Imana nyuma yo kwakira agakiza mu myaka yashize, kuri uyu wa 18 Kanama 2020 yanditse amagambo akomeye ameze nk’isengesho ku rukuta rwe rwa Instagram.
Yagize ati “Nyirimpuhwe zihora iteka ryose utubabarire abahanzi nyarwanda uburaya dukoze muri iki gihe, tubabarire kwicuruza, tubabarire kwiyandarika, tubabarire gucuruza roho zacu, tubabarire gucuruza roho z’abanyarwanda, tubabarire kwereka ubwambure bwacu abahisi n’abagenzi, tubabarire kogeza ikibi, tubabarire kuba ibikoresho bya sekibi, tubabarire gukwirakwiza umwijima, tubabarire kuroga abanyarwanda, tubabarire gushyira inda zacu imbere, tubabarire kuba ba rusenyi, tubabarire kuba ba rutwitsi tubabarire kuba ba ntibindeba, tubabarire kuba ba ntiteranya, tubabarire kurwanira kwamamara, tubabarire kurwanira icyubahiro,, tubabarire kuba indangare, tubabarire kutamenya, tubabarire kuyoba, tubabarire ibyaha byacu, maze utugaruze ineza yawe, tubabarire utwiyegereze, tubabarire uduhumure amaso, tubabarire utuzibure amatwi, tubabarire utubohore ingoyi y’umwanzi satani. Mu izina rya Yesu Kristo Umwami n’umucunguzi wacu. Amina
Nyuma yo kwandika ubu butumwa, abantu batandukanye batanze babutanzeho ibitekerezo bameranya nawe, abandi bamwereka ko atari byiza gucira abandi urubanza.
Emma-Marie Umurerwa
emma@iribanews.com