Image default
Abantu

Nyanza: Uwari Padiri n’Uwari Umubikira barashakanye

Mana François Xavier n’umugore witwa Uwambayeneza Marie Claire batuye mu Karere ka Nyanza bashakanye umwe aretse ubupadiri n’undi aretse ububikira.

Nyuma yo gushakana, uyu muryango uvuga ko wahuye n’ikibazo cyo kuba iciro ry’umugani babwirwa ko bakoze ishyano.

Mana François Xavier n’umugore we Uwambayeneza Marie Claire

Mana François Xavier yagize ati “Mvuye mu bupadiri nagiye gukora akazi k’abarayiki naragiye nyobora icyahoze ari komine Ruhashya, hagati aho rero sinzi ukuntu naje kujya gusura bagenzi banjye njya Ngororero. Hari hari Burugumesitiri witwa Evaliste[…]nsanga madamu ari iwe nsanga ndamuzi yiga muri univerite ’Univesity’ ntacyo navuze[…]hanyuma igihe cyo gushaka nicaye hasi ndareba nti ese ubu nkore iki ? nahamagaye Evaliste nti ese uwo mubikira ameze ate[…]nuko ubukwe buraba.”

Uwambayeneza Marie Claire yahoze ari umubikira

Nyuma yo gushakana, Uwambayeneza Marie Claire avuga ko babwiwe ko we n’umugabo we bakoze ishyano. Yagize ati “Babifataga nk’ishyano ryaguye, padiri avuye mu bupadiri, masera avuye mu kibikira noneho padiri yashakanye na masera. Amagambo rero aba menshi birumvikana, abandi bati bariya bantu bakoze ibyaha kiriya cyaha ntabwo Imana izakibabarira. Ariko ibyo nta n’agaciro kanini njye nabihaga kuko burya umuntu n’umutimanama we. Iyo umutimana utagucira urubanza nta n’ikibazo kinini cyane ugira.”

Mana François Xavier na Uwambayeneza Marie Claire bavuga ko nubwo bavuye mu mirimo ya kiriziya, ibyo bidakwiye gutuma abantu bumva ko baretse ubukirisitu.

Mana François Xavier yavuye mu gipadiri ashaka umugore

Mana François Xavier yakomeje ati “Nabatirijwe muri kiliziya gatolika ndi umwana ndacyanayirimo kuko numva nkiri umukilisitu. Mu by’ukuri njyewe ubukirisitu ni ukumenya Imana, ukamenya na mugenzi wawe.” Umugore nawe ati “Kuva mu bubikira cyangwa mu bupadiri ntabwo bivuga ko ntabona ijuru. Ijuru ryanjye niryo ndimo nkorera kandi mfite icyizere ko nzarijyamo.”

Uyu muryango usobanura ko mu bana wabyaye abahisemo kwiga mu iseminari kugira ngo bitegure kuzaba abapadiri wabibemereye. Icyo bo bakaba basanga ari ikimenyetso gikwiye kugaragaza ko bativumbuye kuri kiliziya Gatolika.

SRC:VOA

 

Related posts

Umuhanzi Minani yasohoye indirimbo yise “Tuzahora tubibuka”

Emma-marie

Gishwati-Mukura: Inka zisaga 100 zimaze kwicwa n’inyamaswa mu myaka ibiri

Emma-Marie

Gatsibo: Abana batewe inda bavuga ko bahozwa ku nkeke n’ababyeyi babo

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar