Image default
Abantu

Gatsibo: Abana batewe inda bavuga ko bahozwa ku nkeke n’ababyeyi babo

Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda mu Karere ka Gatsibo baravuga ko bahozwa ku nkeke n’ababyeyi babo bakabima iby’ibanze bakenera ngo biyiteho bite no ku bana babo.

Abo twaganiriye bari hagati y’imyaka 15-18 batuye mu Murenge wa Kiramuruzi batubwira ko kubona isabune yo gukara, amavuta yo kwisiga, umwenda wo kwambara yewe no kubona igikoma cyo kunywa no guha abana babo ari ingorabahizi, kuko ababyeyi hari abo ababyeyi babo babwira ngo nibajye kubisaba ababateye inda.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Mbana na papa na mama ariko sinshobora gufata ku isabune baguze ngo mfure imyenda y’umwana cyangwa mukarabye. Bahita bambwira ngo ninjye kuyisaba uwanteye inda kandi arafunze”.

Undi ati “Iwacu bampoza ku nkeke bambwira ngo niba nshaka igikoma cyo guha umwana ninjye kugisaba uwanteye inda, kugirango mbone amavuta yo kwisiga no gusiga umwana nsaba abaturanyi”.

“Nahaguruke akore”

Nyirahabimana Serafina,  afite umwana watewe inda, yabwiye Iriba news ko nta bushobozi afite bwo kwita ku bana be batanu ngo yite no ku mwuzukuru. Ati “Uriya mukobwa bamuteye inda afite imyaka 16, nari nsanzwe ngorwa no kubona ibatunga none hejemo n’uruhinja. Uyu wabyaye rero nahaguruke akore atunge umwana we”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye Iriba News ko iki kibazo cy’ababyeyi bahoze abana ku nkeke bakizi.

Ati “Mu mpera z’umwaka ushize twagize ukwezi k’ubukangurambaga dufatanyije na GMO, twaganirije ibyiciro byose, birebwa na kiriya kibazo. Ingamba twafashe muri ubwo bukangurambaga twizera ko zizadufasha kugirango iryo hohotera no guhoza ku nkeke bigabanuke. Kandi hari n’ingengo y’imari twateganyije yo gufasha abana bo mumiryango itishoboye bahuye niki kibazo.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko abana babyariye iwabo bahabwa ubufasha butandukanye n’ubuyobozi ndetse n’abaterankunga bakorera mu Karere ka Gatsibo kandi ko ufite ikibazo cy’imibereho asabwa kuyacyihererana, ahubwo akwiye kwegera ubuyobozi bukamufasha.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, igaragaza ko mu 2020, abana bari munsi y’imyaka 18 batewe inda basaga 600.

Ku rwego rw’Igihugu , mu mwaka wa 2019, abana 23.544 batewe inda batarageza imyaka y’ubukure, mu 2019-2020 abana basambanyijwe ni 4.264. Imibare y’abana batewe inda mu 2020 ntitwabashije kuyibona, tuzayibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Rubavu: Habonetse Umurambo wari umaze iminsi itatu mu kiyaga cya Kivu

Emma-Marie

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barafunze

Emma-Marie

Bresil: Urupfu rwa Moses Kabagambe wishwe bunyamaswa rwateye uburakari abaturage

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar