Image default
Amakuru

Polisi yihanangirije abafana b’Amavubi bibagiwe ko bari mu gihe cya ‘Guma mu rugo’

Muri ibi bihe Umujyi wa Kigali uri mu bihe bya Guma mu Rugo, Polisi y’Igihugu yihanangirije abanyarwanda, irasaba kutongera kwirara mu mihanda bishimira intsinzi y’Ikipe y’Igihugu Amavubi Stars kuko iyo myitwarire ‘ikwirakwiza icyorezo’.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2021, Abanyarwanda batari bake baraye bigabije imihanda yo muri Kigali ndetse n’iy’imwe mu y’intara z’u Rwanda, bishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu Amavubi iri mu mikino ya CHAN mu gihugu cya Cameroun, ubwo yari imaze gutsinda ibitego 3 kuri 2 maze ibyishimo bisakara imitima y’Abanyarwanda bamwe biroha mu mihanda.

Ni ibintu byatumye Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yandika ubutumwa ibunyuza ku rubuga rwayo rwa Twitter busaba abanyarwanda kureka imyifatire nk’iyo mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi.

Polisi yagize iti: “Mu ijoro ryakeye nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ibonye intsinzi ku mukino yakinagamo n’ikipe y’igihugu ya Togo, hari abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye bya @CityofKigali bibagiwe ko turi mu bihe bya #GumaMuRugo.

Kandi bamwe bagaragaye batambaye udupfukamunwa; bafite amacupa y’inzoga basohokanye mu mazu aho banyweraga mu gihe barebaga umukino kuri za televiziyo cyangwa bawumva ku ma radiyo. Aba bantu babujijwe gukomeza kwizihiriza intsinzi mu mihanda basubira mu ngo zabo

Iyi myitwarire irakomeza gukwirakwiza icyorezo cya #COVID19. Polisi y’u Rwanda yihanangirije abaturarwanda kutazongera kugaragaza iyi myitwarire mu gihe tukiri muri ibi bihe by’icyorezo cya #COVID19.”

Nubwo Polisi yatangaje ibi hari abahise basubiza ubu butumwa, umwe muri bo uvuga ko byatewe n’uko abanyarwanda baherukaga intsinzi 2004 bityo akumvikanisha ko igihe ikipe yaba itwaye igikombe hazaba ibyishimo birenze.

Yagize ati: “Mutwihanganire kuko biragowe duheruka ibyishimo 2004. Ubuse koko tujye aho tubabeshye ngo dutwaye iki gikombe twarara mu nzu kirazira naho ubundi twubahirize gahunda zo kwirinda corona yo gatsindwa. Gusa ivubi nitwara igikombe muzatwihanganire.”

Mulindwa Cox.

 

Related posts

Ikirunga Nyiragongo cyaba kigiye guteza ‘ibindi byago’

Emma-marie

“Niba ibitekerezo bye biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside uzajye umufata nk’umwanzi w’u Rwanda”

Emma-Marie

Icyangombwa cy’ubutaka kigiye kujya gitangirwa ku IREMBO

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar