Image default
Sport

Amavubi 2021: Murumuna wa liza Kamikazi yasabye Sugira kumutera inda

Nyuma y’intsinzi y’ikipe y’u Rwanda Amavubi mu ijoro ryacyeye, ibyishimo byasaze Abanyarwanda batari bacye, NoĆ«lla Izere murumuna w’umuhanzi Liza Kamikazi asaba Sugira Ernest kumutera inda.

Mu ijoro ryakeye byari ibyishimo bidasanzwe ku banyarwanda b’ingeri zitandukanye, nyuma y’itsinzi y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi. Mu mujyi wa Kigali ho abantu benshi bananiwe guhisha amarangamutima yabo bajya mu muhanda babyina itsinzi batambaye agapfukamunwa, mu gihe uyu mujyi uri muri ‘guma mu rugo’ kubera ubukana bw’icyorezo cya Covid-19.

Noƫlla Izere

Amavubi yageze mu mukino ya 1/4 cy’irushanwa CHAN atsinze Togo ibitego bitatu kuri bibiri, Amavubi yaherukaga kugera muri 1/4 cy’iri rushanwa mu 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda.

Sugira Ernest watsinze igitego cya gatatu cyahesheje itsinzi Amavubi, yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter agaragaza ko akazi kozwe neza, anashima Imana. Abatari bacye bahise bandika ubutumwa bumushimira, buri bo hazamo n’umuhanzikazi NoĆ«lla Izere murumuna w’umuhanzi Liza Kamikazi, yandika agira ati “Basi uzantere inda” ukurikizaho udushushanyo …

Sugira Ernest

Ibitego bya Olivier Niyonzima, Tuyisenge Jacques, by’agahebuzo icya Sugira Ernest wari ukimara gusimbura, nibyo byagejeje Amavubi ku ntsinzi maze abantu i Kigali bisuka mu mihanda mu byishimo. Amashusho y’abantu amagana, batambaye udupfukamunwa kandi begeranye cyane, bari mu byishimo mu mihanda muri Kigali yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga.

Elie Karinganire utuye i Nyamirambo mu murenge wa Rwezamenyo, Akagari ka Rwezamenyo II yabwiye BBC ko abapolisi aribo baje gusubiza abantu mu ngo hafi y’aho atuye.

Ikipe y’igihugu Amavubi kuri Twitter yatanze ubutumwa buvuga ko nubwo abantu bishimye bakwiye “Kuguma mu rugo”. Abayobozi batandukanye basaba abakunzi b’Amavubi kutishimira itsinzi ngo bibagirwe kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

J. Cole yasubiye iwabo imikino ya BAL itarangiye

Emma-Marie

Amavubi yasesekaye Douala mu mwambaro wa ā€˜Made in Rwandaā€™

Ndahiriwe Jean Bosco

Manchester City yahuye n’uruva gusenya mu mateka ya Champions League

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar