Abakinnyi b’ikipe y’igihugu basesekaye Douala muri Cameroun aho bagiye gukina umukino w’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), amarushanwa akazatangira kuri uyu wa Gatandatu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 ni bwo Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri mu itsinda C hamwe na Uganda, Maroc na Togo, yerekeje muri Cameroun. Akazakina umukino wa mbere tariki ya 18 Mutarama na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala.
Abakinnyi berekeje muri Cameroon
Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).
Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).
Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).
Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).
Photo: Social Media
Iriba.news@gmail.com