Image default
Mu mahanga

Uganda: Amatora yatangiye mu buryo budasanzwe

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda yatangiye kuva saa moya ku isaha yaho, imirongo miremire y’abatora yabonetse mu bice bitandukanye by’igihugu, barahitamo umukandida umwe mu 10 bahatanira uwo mwanya.

Amatora ari kuba mu gihugu kitarimo ‘internet’ ndetse n’imbuga nkoranyambaga zikaba zarahagaritswe.

Hamwe na hamwe havuzwe gukerererwa kw’ibikoresho by’amatora biba ngombwa ko abatora bategereza, nk’uko umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango uri i Kampala abivuga.

Bobi Wine wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi aratorera hafi y’aho atuye ahitwa Magere mu karere ka Wakiso muri Kampala.

BBC yatangaje ko Perezida Yoweri Museveni we aratorera mu gice cy’icyaro iwabo aho afite urugo mu burengerazuba bw’igihugu.

Hari ingorane zitandukanye mu gutanga no kubona amakuru mu gihe internet n’imbuga nkoranyambaga byavanyweho mu gihugu.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byabayemo urugomo ndetse hapfuye abantu babarirwa muri mirongo, biganjemo abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Perezida Museveni arashaka manda ya gatandatu nyuma y’imyaka hafi 35 amaze ku butegetsi.

Ibyavuye muri aya matora by’ibanze biratangazwa nyuma y’amasaha 48 nk’uko bivugwa na komisiyo ishinzwe amatora.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Tanzania: Perezida Magufuli yashizemo umwuka

Emma-Marie

South Africa needs to collaborate with China to resolve the vaccines deficit

Emma-Marie

Umugabo arashinjwa kwica umugore we utwite

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar