Image default
Mu mahanga

Togo: Perezida Gnassingbé yarahiye bucece

Perezida Faure Gnassingbé wa Togo ejo ku cyumweru yarahiriye gutegeka manda ya kane mu muhango w’abantu bacyeya wabereye mu murwa mukuru Lome.

Gnassingbé yatsinze amatora mu kwezi kwa kabiri, ariko uyoboye abatavuga rumwe n’ubutegetsi Agbéyomé Kodjo yamaganye ibyayavuyemo.

Ibiro by’umukuru w’igihugu bihakana ibivugwa ko habayeho kwiba amajwi muri ayo matora.

Gnassingbé ayobora Togo, igihugu gituwe n’abantu miliyoni umunani kuva mu 2005 ubwo yasimburaga se Gnassingbé Eyadema wakiyoboye imyaka 38.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa,RFI, ivuga ko uyu muhango witabiriwe gusa n’abagize guverinoma na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Togo.

Abdou Assouma, perezida w’urukiko rurengera itegeko nshinga wari uyoboye uwo muhango, yihanangirije umuntu wese washaka guhinyura ibyavuye mu matora.

Mu mwaka ushize, Inteko ishinga amategeko yahinduye ingingo yo gutora perezida, ishyiramo ko atorerwa manda imwe y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.

Ibi byahise bituma Faure Gnassingbé agira amahirwe yo kuba yategeka iki gihugu indi myaka 10.

Abagize inteko ishinga amategeko banahinduye ingingo ibareba, bavuga ko manda y’imyaka itanu batorerwaga bayigira imyaka itandatu ishobora kongerwa rimwe.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye ibyakozwe, bavuga ko ari ugutsimbarara ku butegetsi k’umuryango umwe ubifashwamo n’ababibonamo inyungu.

Related posts

Umujyi wa Bukavu waraye utewe

Emma-Marie

Mali: Hashyizweho Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’inzibacyuho

Emma-marie

ADF yishe abanyeshuri 40 muri Uganda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar