Image default
Mu mahanga

ADF yishe abanyeshuri 40 muri Uganda

Abantu bagera kuri 40, biganjemo abanyeshuri, bishwe n’inyeshyamba zifite aho zihuriye n’umutwe wiyita leta ya kisilamu, mu gitero zagabye ku ishuri ryo mu burengerazuba bwa Uganda.

Abandi bantu umunani baracyari indembe, nyuma y’icyo gitero cyo ku ishuri ryisumbuye rya Lhubiriha mu mujyi wa Mpondwe.

Abahungu bari bari mu nzu zo kuraramo zo kuri iryo shuri, bari mu bapfuye.

Umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) umutwe w’Abanya-Uganda ukorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ushinjwa kugaba icyo gitero cyo ku wa gatanu.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga yavuze ko imirambo myinshi yoherejwe ku bitaro bya Bwera.

Icyo gitero cyabaye ahagana saa tanu n’iminota 30 za nijoro (23:30) ku isaha yaho, kuri iryo shuri ryo mu karere ka Kasese mu burengerazuba bwa Uganda.

Abantu barenga 60 biga kuri iryo shuri, benshi muri bo bakaba bahaba.

Enanga yavuze ko muri icyo gitero inyeshyamba za ADF zatwitse inzu yo kuraramo ndetse zisahura ububiko bw’ibiribwa.

Jenerali Majoro Dick Olum wo mu ngabo za Uganda yabwiye abanyamakuru ko bamwe mu bahungu batwitswe cyangwa bakatwamo ibice kugeza bapfuye.

Yongeyeho ko abandi bo kuri iryo shuri, biganjemo abakobwa, bashimuswe n’uwo mutwe.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga yavuze ko imirambo myinshi yoherejwe ku bitaro bya Bwera.

Icyo gitero cyabaye ahagana saa tanu n’iminota 30 za nijoro (23:30) ku isaha yaho, kuri iryo shuri ryo mu karere ka Kasese mu burengerazuba bwa Uganda.

Abantu barenga 60 biga kuri iryo shuri, benshi muri bo bakaba bahaba.

Enanga yavuze ko muri icyo gitero inyeshyamba za ADF zatwitse inzu yo kuraramo ndetse zisahura ububiko bw’ibiribwa.

Jenerali Majoro Dick Olum wo mu ngabo za Uganda yabwiye abanyamakuru ko bamwe mu bahungu batwitswe cyangwa bakatwamo ibice kugeza bapfuye.

Yongeyeho ko abandi bo kuri iryo shuri, biganjemo abakobwa, bashimuswe n’uwo mutwe.

Bivugwa ko imwe mu mirambo yahiye igakongoka ndetse ko hazacyenerwa gukorwa ibizamini by’ingirabuzima-fatizo (DNA/ADN) kugira ngo imyirondoro y’iyo mirambo imenyekane.

Bivugwa ko abateye batwitse matola (matelas) z’abanyeshuri ndetse biranibazwa ko baturikije ibisasu muri ako karere.

Abaturage b’aho byabereye bishoboka ko na bo bari mu bapfuye. Hari abanyeshuri bataraboneka.

Abasirikare barimo gukurikirana izo nyeshyamba zahunze zerekeza muri pariki y’igihugu ya Virunga muri DR Congo.

Iyo pariki y’igihugu ya Virunga, ya mbere imaze imyaka myinshi kandi nini kurusha izindi muri Afurika, ibamo amoko y’inyamaswa zitaboneka henshi, zirimo n’ingagi zo mu misozi miremire.

Intagondwa zirimo n’izo mu mutwe wa ADF zinakoresha nk’ubwihisho iyo pariki yagutse, ikora ku mupaka na Uganda no ku mupaka n’u Rwanda.

Kuri Twitter, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig Gen Felix Kulayigye yagize ati: “Abasirikare bacu barimo gukurikirana umwanzi kugira ngo batabare abashimuswe ndetse basenye uyu mutwe”.

Igisirikare cya Uganda cyanohereje indege zo gufasha mu gushakisha uwo mutwe w’inyeshyamba.

Uganda na DR Congo byagiye bikora ibikorwa bya gisirikare bihuriweho mu burasirazuba bwa Congo mu gukumira ibitero bya ADF.

Jenerali Majoro Olum yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari zifite amakuru y’ubutasi ko inyeshyamba zari zimaze iminsi nibura ibiri ziri mu gace ko ku mupaka ku ruhande rwa DR Congo, mbere y’icyo gitero cyo ku wa gatanu nijoro.

Iki gitero cyiciwemo abantu gikurikiye igitero cyo mu cyumweru gishize cyagabwe n’abacyekwa kuba ari abarwanyi ba ADF, cyabereye mu cyaro cyo muri DR Congo kiri hafi y’umupaka na Uganda. Abaturage barenga 100 bo muri icyo cyaro bari bahungiye muri Uganda ariko bamaze gusubira iwabo.

Icyo gitero kuri iryo shuri, riri mu ntera itageze kuri kilometero ebyiri uvuye ku mupaka wa Uganda na DR Congo, ni cyo gitero cya mbere nk’icyo kibayeho ku ishuri ryo muri Uganda mu myaka 25 ishize.

Mu kwezi kwa Kamena (6) mu 1998, abanyeshuri 80 bishwe batwikiwe mu nzu zo kuraramo, mu gitero ADF yagabye ku ishuri ry’imyuga rya Kichwamba Technical Institute riri hafi y’umupaka na DR Congo. Icyo gihe abanyeshuri barenga 100 barashimuswe.

Umutwe wa ADF washingiwe mu burasirazuba bwa Uganda mu myaka ya 1990, ufata intwaro urwanya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, umaze imyaka 37 ku butegetsi, ushinja leta ya Uganda gutoteza abayisilamu.

Imibare ya leta igaragaza ko abayisilamu bagize hafi 14% by’abaturage ba Uganda, nubwo inama nkuru y’abayisilamu muri Uganda igereranya ko umubare wabo ugera hafi kuri 35% by’abaturage ba Uganda.

Bamwe mu bayisilamu bo muri Uganda bavuga ko bakorerwa ivangura, harimo nko mu burezi no mu kazi.

Nyuma yuko mu 2001 utsinzwe n’igisirikare cya Uganda, umutwe wa ADF wimukiye mu ntara ya Kivu ya Ruguru muri DR Congo.

Jamil Mukulu, uw’ibanze washinze uwo mutwe, yatawe muri yombi muri Tanzania mu 2015 agezwa muri gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI).

Inyeshyamba za ADF zimaze imyaka irenga 20 zikorera muri DR Congo.

Amakuru avuga ko Musa Seka Baluku, wasimbuye Mukulu, mu 2016 ari bwo bwa mbere yatangaje ko ayobotse umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS). Ariko mu kwezi kwa Mata (4) mu 2019 ni bwo bwa mbere IS yemeye ko ikorera muri ako karere.

Nk’umutwe, IS ahanini yaratsinzwe, ariko hari umubare munini w’imitwe y’intagondwa ifitanye imikoranire n’umutwe wa IS yo mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika.

Mu 2021, ibisasu by’abiyahuzi byaturikirijwe mu murwa mukuru Kampala wa Uganda no mu bindi bice bimwe by’igihugu, byegetswe kuri ADF.

@BBC

Related posts

Guinea: Uwahiritse ubutegetsi ararahira nka perezida

Emma-Marie

Inshuti ya Trump yamugiriye inama yo kwemera ko yatsinzwe amatora

Emma-marie

Tanzania: Indwara y’amayobera imaze guhitana batanu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar