Image default
Mu mahanga

RDC: Umusirikare yishe 13 barimo abagore n’abana

Umusirikare arimo guhigwa mu ntara ya Ituri nyuma y’uko kuwa gatandatu avuye aho yakoreraga yagera iwe akarasa mu bantu benshi akica 13 biganjemo abana n’abagore, nk’uko abategetsi babivuga.

Lieutenant Jules Ngongo, umuvugizi w’ubutegetsi bwa gisirikare bukuriye intara ya Ituri, yabwiye ibinyamakuru byaho ko “aho [uwo musirikare] azajya hose tuzamugeraho”.

Mu bantu 13 bapfuye ibinyamakuru muri aka gace bivuga ko icyenda (9) ari abana, naho Baromètre Sécuritaire du Kivu ivuga ko babiri ari abagore.

Uwo musirikare w’ingabo za leta ashinjwa kwica abo bantu kuwa gatandatu nijoro mu gace ka Tchomia kari hafi y’ikiyaga Albert muri Ituri.

Ikinyamakuru Bunia-Actualité kivuga ko uyu musirikare yavuye mu gace yakoreragamo agataha iwe nyuma yo kumenya amakuru y’uko umuhungu we yapfuye.

Bivugwa ko umuhungu we yapfuye kuwa kane tariki 20 agashyingurwa bucyeye kuwa gatanu, se atarahagera.

Umuhungu we bivugwa ko yapfuye urupfu rusanzwe nyuma yo kujyanwa ku ivuriro rya Tchomia ariko agapfirayo.

Se ageze mu rugo agasanga umuhungu we baramushyinguye yagize umujinya watumye arasa muri aba baturanyi bari baje mu kiriyo agacura inkumbi.

Radio Okapi ivuga ko mu bandi bafashwe n’amasasu y’uyu musirikare harimo n’abandi bana be babiri.

Lieutenant Ngongo avuga ko iki ari “ikibazo cya ‘discipline’” ubundi ikwiye kuranga abasirikare, avuga ko uyu musirikare nafatwa azakurikiranwa n’inkiko.

@BBC

Related posts

Abasirikare 120 ba Etiyopiya basabye ubuhungiro muri Sudani

Emma-Marie

Burundi: Leta yasabye umuryango wa Francophonie kuyivaniraho ibihano

Emma-marie

U Burusiya bwakije umuriro kuri Ukraine mu buryo budasanzwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar