Image default
Mu mahanga

Melania Trump arabarira iminsi ku ntoki ngo atandukane na Donald Trump

Amakuru akomeje gucicikana aturuka ku bantu ba hafi y’umuryango wa Donald Trump avuga ko Melania Trump umugore wa Donald Trump ko Donald Trump ahaguruka ku ntebe y’ubuperezida nawe agahita asoza urugendo rwo kubana nawe nk’umugore n’umugabo.

Donald Trump yari perezida wa 45 wa USA aheruka gutsindwa amatora yari ahanganyemo na Joe Biden ari nawe wayatsinze. Nubwo ataremera ko yatsinzwe.

Omarosa Manigault Newman, usanzwe akora mu biro by’itumanaho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba n’inshuti ya hafi y’umuryango wa Donald Trump dore ko ngo baziranye n’uyu muryango kuva mu myaka 17 ishize mbere y’uko Melanie na Donald bashyingiranwa, niwe washimangiye aya makuru ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Daily Mail.

Melanie Trump hamwe n’umugabo we Donald Trump

Ibi yabisobanuje urugero rw’uburyo Melanie Trump akomeje guhatira umugabo we Donald Trump kwemera ko yatsinzwe amatora aho gukomeza kwerekana kutanyurwa cyangwa kwirukankira mu nkiko kuburana amajwi, ibi ngo nuko Melanie Trump ashishikajwe cyane no guhita asaba gutandukana n’umugabo we Donald Trump.

Cyakora ngo igitekerezo cya Melanie Trump cyo gutandukana na Donald Trump yakigize guhera mu mwaka w’2018 ariko asanga asabya gatanya yaba asebeje umugabo we wari ukiri perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Stephanie Wolkoff, inshuti magara ya Melanie Trump akaba n’umujyanama we nawe yashimangiye aya makuru avuga ko ubundi Melanie na Donald baba baratandukanye kera ariko Melanie yemeye kongera igihe cyo kubana na Donald ubwo Donald yari amaze kuba perezida wa USA.

Ikindi ngo cyamuteye imbaraga zo kuba ahagaritse gusaba gatanya ni ukugira ngo umuhungu wabo Barron arangize umwaka we w’amashuri ku buryo nawe mu mategeko yagira umugabane w’umutungo ahabwa ubwo ababyeyi be bazaba bagabana imitungo nk’uko itegeko rya gatanya y’abashakanye muri USA ribigena.

MUKAHIRWA Olive

 

Related posts

Hamenyekanye umugambi wa Canada wo kwakira abimukira benshi

Emma-Marie

U Bufaransa: Abana basaga 2000 bahohotewe n’Abapadiri

Emma-Marie

Menya umujyi ufite umushahara fatizo ku bakozi uri hejuru kurusha ahandi ku isi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar