Image default
Amakuru

Abigaga mu mashuri makuru yafunze barabyitwaramo bate?

Hari hashize amezi arindwi amasomo ahagaze muri rusange kubera icyorezo cya Covid-19, ariko nyuma y’ubushishozi bw’inzego bireba, amashuri makuru yongeye gufungura imiryango tariki 20 Ukwakira 2020. Nubwo amashuri makuru yari afunguye hari n’andi yafunzwe kuko hari ibyo atari yujuje.

Muri ayo mashuri yafunzwe harimo College Indangaburezi yo mu Ruhango, Kigali Christian University na INATEK-Kibungo, hakiyongeraho KIM na yo yafunze kubera ibibazo by’amikoro makeya ngo atatumaga rikomeza gukora, bityo ababyobozi baryo bakiyemeza kurihagarika abanyeshuri bagashaka aho bakomereza amasomo.

Kaminuza ya Kibungo ni imwe mu zafunze imiryango

Mu gushaka kumenya uko abahoze biga muri ayo mashuri bazabigenza, Dr Mukankomeje Rose, uyobora Inama Nkuru y’Igihugu y’Uburezi (HEC), avuga ko abigaga muri ayo mashuri bafite uburenganzira bwo gusaba ibyangombwa ku bigo bigagaho, bakajya gusaba gukomereza amasomo yabo ku yandi mashuri afite amashami bigaga, na cyane ko amashuri yafunzwe atari afite amashami yihariye.

Ibigo byafunzwe ngo bisabwa kwiha gahunda, bigaha abanyeshuri ibyangombwa bisabwa harimo nk’indangamanota z’amasomo bari barize, kugira ngo babone uko bajya gusaba kwiga ku bindi bigo.

Musema Ally Rajab, ni umwe mu banyeshuri bigaga muri Kigali Christian University. Icyorezo cya Covid-19 cyateye yari ageze mu mwaka wa kabiri, mu ishami ry’imicungire y’ishoramari (Business Management).

Nyuma yo kubona ko andi mashuri makuru afunguye ariko iryo yigagamo rikaba rifunze, yahise atangira gukurikirana uko yabona indangamanota ze (transcripts ) kugira ngo ashake ahandi yajya kwiga.

Gusa ngo ntibyamworoheye kubona indangamanota ze zose ku buryo ngo byabaye ngombwa ko asubira inyuma kwiga ayo masomo ataboneye indangamanota, akavuga ko ubu yabonye ishuri kuri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), mu ishami rya ‘Finance’.

Nsabimana Jacques we yigaga muri INATEK-Kibungo, mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’icungamutungo (accounting). Avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyateye n’ubundi hari ikibazo cy’imicungire mibi y’ikigo ku buryo abarimu batahembwaga neza, kandi kubera uko kudahembwa ngo wasangaga no kwigisha babikora nabi.

Mu gihe andi mashuri makuru yari yemerewe gufungura, abigaga muri INATEK-Kibungo bahise bamenya ko ishuri ryabo riri mu mashuri yafunzwe kubera iyo mikorere mibi. Icyo bafashije abanyeshuri bari bakiga ngo ni ukubaha indangamanota zabo bakajya gushaka andi mashuri, uretse bamwe ngo bigiraga ku ngwate z’ibyangombwa by’ubutaka batanze.

Gusa no ku bari barangije kwiga muri iryo shuri, ariko bataratwara impamyabushobozi zabo cyangwa se indangamanota zabo, ubu ngo ntibazishaka ngo bazibone kuko ikigo cyafunzwe.

Nsabimana avuga ko we akimara kubona indangamanota ze, yahise ajya gusaba ishuri mu cyahoze ari Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi, araribona ndetse ngo agira amahirwe asanga ishami yigaga rihari ahita akomereza aho yari agereje mu mwaka wa gatatu.

Manikiza Colombe na we ni umwe mu banyeshuri bigaga mu ishuri rya KIM, mu ishami ry’ibijyanye n’imitangire y’amasoko (Logistics and Procurement), mu mwaka wa gatatu. Avuga ko batunguwe no kumva ko ikigo cyafunze.

Ubundi mu gihe cya Cvid-19, ngo abanyeshuri bagiye bumva amakuru ko ishuri ryabo rifite ibibazo by’ubukungu butameze neza bigatuma n’abarimu badahembwa, ngo bakandikira inzego zitandukanye bazisaba kubishyuriza imishahara yabo n’ibindi.

Mu gihe andi mashuri makuru yari yemerewe gufungura, KIM yo ngo yahise imenyesha abayigagamo ko baza bagafata indangamanota zabo bakajya gushaka ahandi biga, kuko KIM ihagaritse ibikorwa byo kwigisha.

Manikiza avuga ko no kubona izo ndangamanota ngo bitoroshye kuko hari abarimu basa n’abafatiriye amanota y’abanyeshuri kubera ko batishyuwe ikigo cyanze kubaha imishahara yabo, ubu ngo ikigo kikaba kirimo gushaka uko cyafasha abanyeshuri bose kubona amanota yabo kugira ngo bashake andi mashuri.

Gusa ngo nubwo nta masezerano babonye yanditse, ngo bivugwa KIM yaba yaragurishije inyubako zayo na Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), gusa nubwo byaba bimeze bityo ngo ibyo ntacyo bifasha abanyeshuri bigaga muri KIM, kuko ubu ngo abanyeshuri bagomba kwirwariza bagashaka aho bajya gukomereza amasomo yabo.

Kaminuza ya Kim nayo iherutse gufunga imiryango

Manikiza ati “Ni ibintu twumvise bituguyeho, bidutunguye. Biragoye ko abanyeshuri bose bahita babona aho bajya gukomereza. Nkanjye nahise nsaba muri Kaminuza ya Kigali kuko nabonye naho hari ishami rya ‘Procurement’, ariko nibaza impamvu inzego nka MINEDUC na HEC ntacyo babikozeho kandi baramenye ko ikibazo gihari. Iki kiba ari ikibazo gikomeye ku banyeshuri”.

Manikiza yongeraho ko ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2020, hari hateganijwe inama ihuza abanyeshuri bahoze biga muri KIM n’ubuyobozi bwayo ndetse n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali, kugira ngo harebwe icyakorwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kubona imyanya muri Kaminuza ya Kigali.

SRC:Kigali today

Related posts

“Hari uturere twangirwa gusarura amashyamba akangirika”

Emma-Marie

Rwanda: Japan announces support to Burundian refugees hosted in Mahama Camp

Emma-Marie

Guest House y’Akarere ka Kamonyi yabuze umuguzi ubugira gatatu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar