Image default
Ubutabera

SA: Fulgence Kayishema ushinjwa uruhare muri Jenoside yasabye ubuhungiro

Fulgence Kayishema uregwa ibyaha bya jenoside  yakorewe Abatutsi mu Rwanda uherutse gufatirwa muri Africa y’Epfo uyu munsi imbere y’urukiko yasabye ubuhungiro bwa politike muri iki gihugu.

Kayishema wafashwe mu kwezi gushize, agomba kubanza kuburanishwa n’icyo gihugu ku byaha 54 kimurega bishingiye ku kurenga ku mategeko y’abinjira n’abasohoka, no kubeshya umwirondoro.

Nyuma nibwo azohererezwa urwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha (IRMCT) rukorera i Arusha muri Tanzania, narwo rwavuze ko ruzamwohereza mu Rwanda.

Uyu munsi mu rukiko i Cape Town, abashinjacyahaba bavuze ko Kayishema yaretse ibyo gusaba kurekurwa by’agateganyo, ahubwo agasaba ubuhungiro ku mpamvu za politike.

Urubanza rwe rwasubitswe nanone rwimurirwa tariki 18 Kanama(8) muri uyu mwaka kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza ryimbitse.

Abakora iperereza muri icyo gihugu bavuga ko uyu wahoze ari umugenzacyaha, cyangwa OPJ (Officier de Police Judiciaire), mu cyahoze ari komine Kivumu ku Kibuye, mu Rwanda, yabaye muri Africa y’Epfo ku mwirondoro muhimbano kuva ahageze mu mwaka wa 2000.

Fulgence Kayishema

Kayishema yafashwe nyuma y’imyaka 20 ashakishwa n’ubucamanza mpuzamahanga ku byaha bya jenoside akekwaho, ibyo mu rukiko yakomojeho ko “nta ruhare” yabigizemo.

Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari (miliyari 5Frw) ku muntu wese watanga amakuru yatuma afatwa.

@BBC

Related posts

U Bubiligi: Basabose ushinjwa uruhare muri Jenoside yavuze ko nawe yagiriwe nabi n’Abahutu

Emma-Marie

Rusesabagina yakatiwe agirwa umwere ku byaha bimwe na nimwe

Emma-Marie

Urukiko rwategetse ko umunyemari Alfred Nkubiri akomeza gufungwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar