Image default
Mu mahanga

Mali: Hashyizweho Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’inzibacyuho

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Mali, Moctar Ouane, yagizwe Minisitiri w’intebe na Perezida w’inzibacyuho, ku busabe bw’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba kugira ngo Mali ibe yavanirwaho ibihano.

Moctar Ouane w’imyaka 64, yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Mali mu 2004 – 2011 ku buyobozi bwa Amadou Toumani Touré, yagizwe Minisitiri w’intebe nk’uko byatangajwe n’iteka rimushyiraho ryasomewe kuri tereviziyo y’igihugu cya Mali, ORTM, rigasomwa n’umunyamabanga mukuru wungirije mu biro bya Perezida ari we Sékou Traoré.

Inkuru dukesha Jeune Afrique ikomeza ivuga ko kuri uyu wakabiri ari bwo Minisitiri w’intebe washyizweho azashyiraho abagize guverinoma azayobora, nk’uko umwe mu bagize agatsiko k’abasirikari bahiritse ubutegetsi utashatse gutangwa amazina ye yabitangarije iki nyamakuru.

Gushyiraho Minisitiri w’intebe w’umusiviri byari bitegerejwe cyane kuva ubwo abahiritse ubutegetsi bashyiragaho Bah N’Daw nka Perezida, uyu akaba ari umusirikari ufite ipeti rya koroneri, akaba yari mu kiruhuko cy’izabukuru ariko yarigeze no kuba Minisitiri mu 2014 – 2015 muri manda yambere ya Perezida uherutse guhirikwa ku butegetsi.

Moctar Ouane

Gushyiraho Minisitiri w’intebe w’umusiviri bikaba ari ryo bwiriza ryashyizweho n’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO/ ECOWAS) kugira ngo Mali ibe yavanirwaho ibihano.

Ibi bihano bikaba byari byafashwe tariki ya 18 Kanma 2020, iminsi ibiri nyuma yo guhirikwa kw’ubutegetsi kwa Perezida Ibrahim Boubacar Keïta kwakozwe ariko kutamennye amaraso.

Leta y’inzibacyuho ikaba iyobowe n’umusirikare wungirijwe n’undi musirikare ukuriye itsinda ryahiritse ubutegetsi.

Moctar Ouane wagizwe Minisitiri w’Intebe wa Mali yavutse tariki ya 11 Ukwakira 1955 muri Mali hagati mu gihugu, arubatse akaba ari se w’abana batatu. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu bubanyi n’amahanga yakuye muri Kaminuza ya Dakar mu 1982 ,akaba yaranize mu ishuri rikuru ry’imiyoborere rizwi cyane mu Bufaransa (ENA) mu 1992 – 1993.

Yabaye Ambasaderi wa Mali mu Muryango w’Abibumbye (ONU) mu 1995 – 2002, aba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu 2004 – 2011;  mu 2016 akurira Komisiyo ishinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’afurika y’iburengerazuba ushingiye ku ifaranga rimwe (UEMOA). Moctar Ouane avuga neza igifaransa n’icyongereza ndetse n’indimi zivugwa muri Mali.

Alexis Nizeyimana

 

Related posts

Joe Biden yijeje gufatanya na AU gukemura amakimbirane muri Africa

Ndahiriwe Jean Bosco

Umupfakazi wa Kobe Bryant yagenewe impozamarira ya miliyoni $16

Emma-Marie

Uganda yatangiye kuriha Congo-Kinshasa indishyi z’akababaro

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar