Image default
Amakuru Politike

Ubuyobozi bwatunguwe n’imyitwarire y’abanya-Kigali ku munsi wa mbere ‘Guma mu Rugo’ yorohejwe

Ku munsi wa mbere abantu bemerewe kuva mu rugo bakajya mu mirimo imwe nimwe yari imaze iminsi isubitswe, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ngo bwatunguwe no kubona abantu bitwara nkaho icyorezo cya Covid-19 cyarangiye.

Mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose, hemejwe ko tariki 04/05/2020 abantu bangeye gusubira mu bikorwa byabo bimwe na bimwe, ibindi bigakomeze gufungwa.

Mu Kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Gicurasi 2020, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudance Rubingisa, yagaragaje uko ishusho y’umunsi wa mbere Guma mu Rugo yorohejwe wari umeze, agaragaza n’ibyatunguranye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudance Rubingisa

Yagize ati “Abantu baraje baba benshi cyane, icyadutunguye ni uburyo abantu bitwaye mu muhanda bajya mu kazi twabonye abantu benshi cyane basa nkaho bari mu buzima busanzwe kandi icyorezo kigihari[…]twabonye abantu bagenda batambaye udupfukamunwa, abadutizanye hamwe n’abatwambara nabi. Twabonye n’abantu bagenda bafatanye mu ntoki.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari n’ibindi bibazo byagaragaye ejo birimo ikijyanye n’abarengeje saa moya z’ijoro bakigenda. Ku kijyanye n’imodoka zabaye nkeya, Rubingisa yavuze ko bagiye gukomeza gukorana n’ibigo bitwara abagenzi bakongera imodoka.

Ikindi kigiye gukorwa, nugukomeza kwibutsa abatuye mu Mujyi wa Kigali kwirinda ingendo zitari ngombwa. Mu rwego rwo kurushaho kandi gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19, abantu bagiye kujya babazwa aho bagiye, ibi bikazakorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego zishinzwe umutekano ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Iriba.News@gmail.com

 

 

Related posts

Busingye Johnston ntakiri Minisitiri

Emma-Marie

Icyangombwa cy’ubutaka kigiye kujya gitangirwa ku IREMBO

Emma-Marie

Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bimwe inguzanyo bahagurukije CLADHO

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar