Image default
Mu mahanga

Somalia: Umunyamakuru yishwe atewe ibyuma

Ibitangazamakuru muri Somalia biramagana iyicwa ry’umunyamakuru wa televiziyo wishwe mu ijoro ryo kuwa mbere ajombaguwe ibyuma.

Said Yusuf Ali yatewe ibyuma inshuro nyinshi hanze y’iguriro riri mu murwa mukuru Mogadishu.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko nta rwego rwigenga ruremeza niba ibyabaye ari ubwicanyi bwateguwe cyangwa ari urugomo ruhutiyeho. Polisi ivuga ko yafashe uwamuteye ibyuma nk’uko radio Dalsan ibivuga.

Ibinyamakuru byo muri Somalia bivuga ko Said yagiye gukiza abantu babiri bariho barwana umwe muri bo akamuhindukirana akamutera icyuma inshuro eshanu, bamugejeje kwa muganga yapfuye.

Uyu ni umugabo wari ufite abana babiri n’umugore utwite umwana wa gatatu, yari amaze gutara no gutangaza inkuru ku iyicwa ry’umwarimu.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Somalia ejo ryasohoye itangazo rivuga ko kwibasira abanyamakuru biri kwiyongera.

Iri tangazo rivuga ko mu mwaka ushize, abanyamakuru bane barishwe muri Somalia, abagera hafi kuri 50 bakorewe iyicarubozo cyangwa baratotezwa, abarenga 10 barafashwe barafungwa.

Ku cyumweru, ubwo wari munsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, amashyirahamwe y’abanyamakuru muri Somalia yandikiye ibaruwa Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed uzwi kandi nka “Farmajo”, yamagana ibikorerwa abanyamakuru.

Iyi baruwa ikubiyemo urutonde rw’ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru.

Related posts

Pakistan: Urubura rwishe abantu bari bagiye ‘kuryoshya’

Emma-Marie

Perezida Ruto yashenye umutwe wa polisi ushinjwa ubwicanyi

Emma-Marie

Umusore ari mu mazi abira azira umukunzi we

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar