Image default
Amakuru Politike

Gutoza umwana imirimo yo mu rugo ni ingenzi mu buzima bwe

Hari abana usanga bifuza ko bakorerwa imirimo yose, ariko burya gutoza abana imirimo bituma bamenya kwita ku byo mu rugo kandi bagakura neza.

Uzasanga hari ababyeyi batinya guha abana imirimo, cyane cyane igihe bafite imikoro myinshi yo mu ishuri, n’ibindi baba bagomba gukora nyuma y’amasomo. Ariko kandi, imirimo yo mu rugo itavunanye nayo ifite akamaro kuko ituma umwana akura neza akigirira icyizere.

Umwana watojwe imirimo yo mu rugo itavunanye bitewe n’ikigero cy’ubukure arimo, agira ikinyabupfura, amenya gukorera ku gihe, gufata ibyemezo ndetse no gufata ibyemezo. Imirimo yo mu rugo kandi ifasha umwana gutyaza ubwenge.

Inkuru dukesha Topsante, ivuga ko abana bakora imirimo yo mu rugo, baba bitoza kuzakorera abandi ‘gufasha’ bamaze gukura, bikabarinda kwikunda no kuba ba nyamwigendaho. Bavuga kandi ko iyo umwana adatojwe imirimo yo mu rugo, akura yumva ko hari abandi babereyeho kumukorera, agakura atumva ko agomba gukorana umwete ngo agire icyo yigezaho.

Umwana atangira gutozwa imirimo yo mu rugo angana ate?

Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’abana zivuga ko umwana uri mu kigero cy’imyaka itatu y’amavuko atangira gutozwa imirimo imwe nimwe, uko agenda akura ukagenda umutoza gukora imirimo imwe n’imwe itavunanye.

Urugero:Umwana ufite imyaka itatu ashobora kwandurura ibikinisho byandagaye, agahanagura aho amazi yamenetse cyangwa agatoranya imyenda bagiye gufura cyangwa se kwikarabya. Abana bakuru bashobora gukubura, koza imodoka cyangwa bagateka.

Umwana wawe ashobora gutinda kurangiza imirimo wamuhaye. Nanone ushobora gusanga atayikoze neza nk’uko ubyifuza. Mu gihe bigenze bityo, ujye wirinda kuyimwaka ngo uyikorere. Intego yawe si uko yakora nk’umuntu mukuru, ahubwo ni ukumutoza imirimo no kumufasha kwishimira ibyo akora.

Igihe umwana yakoze neza imirimo neza, ujwe wibuka kumushimira, igihe yayikoze nabi nabwo umwereke aho byapfiriye utamwuka inabi kugirango ubutaha azikosore.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Abapolisi b’u Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Emma-marie

Rubavu: Abambutsaga amavuta ya ‘Mukorogo’ na caguwa banyuze mu kivu batawe muri yombi

Emma-marie

Ruhango: Abaturage bari banze kwambara agapfukamunwa bahinduye imyumvire

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar