Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mata abapolisi b’u Rwanda aho bari mu mahanga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bifatanyije n’abandi banyarwanda n’abanyamahanga kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Buri mwaka tariki ya 07 Mata abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose batangira icyumweru cyahariwe kwibuka inzirakarengane z’abatutsi barenga Miliyoni bazize Jenoside yo muri Mata 1994.

Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi ivuga ko kuri iyi nshuro ya 26 umuhango wo kwibuka wabereye mu gihugu cya Centrafrique ,Sudani y’Epfo no mu gace ka Abyei ahari abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri ibyo bihugu.

Uyu muhango wabaye hazirikanwa ingamba ziriho muri iki gihe zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi aho byabaye mu buryo budasanzwe abantu birinda kwegerana ari benshi.

Habaye umunota wo guceceka ndetse n’amabendera arururutswa kugera muri kimwe cya Kabiri mu rwego rwo guha agaciro inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994.

Abari mu butumwa bw’amahoro bakurikiye imihango yo kwibuka ndetse n’ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri televiziyo y’u Rwanda aho bari mu mahanga.

Mu butumwa bw’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres yavuze ko ubwicanyi bwateguwe ndetse n’ibindi byaha byakorewe abatutsi  byasigiye Isi isomo rikomeye.

Yagize ati:  “Turimo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Uyu munsi, twongeye kwiyemeza kurinda abaturage b’abasivili, twirinda ko Jenoside yazongera kuba ahandi ku Isi.

Yakomeje avuga ko ari inshingano za buri muntu mu gushimangira uburenganzira bwa kiremwa muntu  n’agaciro ka buri muntu hubahirizwa amategeko.

Ati  “Ubu turimo kwibuka inzirakarengane z’abatutsi turwanya urwango mu buryo bwose rwagaragaramo. Duterwa imbaraga n’umurava w’abarokotse ubwo bugome ndetse duterwa imbaraga n’umurava w’abakoze uko bashoboye bagahagarika ubwo bwicanyi.”

Yashimiye abanyarwanda bose bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi ,avuga ko serivisi batanga zikomoka k’ubwitange bwabo  bikaba bitanga icyizere.

U Rwanda rufite abapolisi barenga 1000 bari hirya no hino ku Isi aho bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Imihango yo kwibuka irakurikiranirwa  kuri radiyo na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga abantu bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

<-Back To RNP News