Image default
Mu mahanga

Cameroon: Umurwayi wa coronavirus yabyariye aho avurirwa

Umugore uri kuvurwa coronavirus mu cyumba yashyizwemo mu kato mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun yabyaye umwana w’umukobwa mu mpera y’icyumweru gishize.

Umuganga wo kuri ibyo bitaro yabwiye BBC ko uwo mubyeyi witwa Mariya w’imyaka 19 y’amavuko, yabyaye mu buryo busanzwe nta kibazo agize, ariko ubu yatandukanyijwe n’uwo mwana we w’uruhinja

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwo murwayi yari yashyizwe ku cyuma kimuha umwuka wo guhumeka wa ‘oxygen’ ubwo yatangiraga kugira ibise.

Dr Yaneu Ngaha Bondja Junie, muganga w’indwara zo mu myanya myibarukiro y’abagore ku bitaro bikuru by’i Yaoundé, yabwiye BBC ati: “Icyo twakoze ni ugutegura icyumba nuko abyarira ku gitanda cye ari kuri ‘oxygen'”.

Uwo mwana yavutse imburagihe apima 2.1kg. Ubu ari kwitabwaho mu ishami ryita ku bana bavutse mu gihe nk’icyo.

Ntibizwi niba uyu mwana w’uruhinja yaranduye coronavirus kuko ibizamini bye biracyapimwa, ariko ari kugaburirwa amashereka ya nyina.

Mariya akomeje kuvurwa, ariko arigunze kuko umuryango we utemerewe kumugeraho aho yashyizwe mu kato, nkuko Dr Yaneu abivuga.

Muganga Yaneu yagize ati: “Twagize amahirwe ko Mariya yabyaye nta kibazo agize, ariko iyo bibayeho ko haba ibibazo mu kubyara, tugomba kwihutira gukoresha uburyo bwo kubaga [césarienne/C-section]”.

Yasabye abagore bitegura kubyara kandi bakaba baranduye coronavirus kudata umutwe.

Iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika ubu kimaze kwemeza abarwayi 658 ba Covid-19, indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Muri bo 9 yarabishe naho 17 barayikira, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Related posts

‘Umunyamasengesho’ wa Trump ari gutakamba

Emma-marie

DR Congo: Félix Tshisekedi agiye kurangiza burundu ikibazo cy’inyeshyamba

Emma-Marie

Muri Nigeria muganga yishwe na Covid-19 amaze kuyanduzwa n’umurwayi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar