Image default
Mu mahanga

Finland: Imbwa zirimo gupima abantu coronavirus ku kibuga cy’indege

Imbwa zatojwe guhunahuna zigatahura ibiyobyabwenge cyangwa ibisasu, zikunze kugaragara ku bibuga by’indege bitandukanye ku isi, aho abashinzwe umutekano bazikoresha mu gutahura abitwaje ibitemewe n’amategeko.

Ariko ubu, zimwe muri izo mbwa zirimo gukoresha amazuru yazo mu kandi kazi – guhunahuna coronavirus.

Muri iki cyumweru, izi ntozo zahawe amahugurwa yo gutahura Covid-19 zatangiye guhunahuna abagenzi, mu gikorwa cy’igerageza ku kibuga cy’indege cya Helsinki-Vantaa muri Finland.

BBC yatangaje ko abakorerabushake barimo kumenyereza itsinda ry’imbwa 15 n’abantu 10 baziha amabwiriza, muri iyi gahunda y’ubushakashatsi ku gupima Covid-19.

Profeseri Anna Hielm-Bjorkman wigisha kuri Kaminuza ya Helsinki akaba ari we uyoboye iri gerageza, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko izi mbwa zishobora gutahura umuntu urwaye coronavirus habura iminsi itanu ngo atangire kugaragaza ibimenyetso byayo.

Anna yagize ati: “Zirabizi neza cyane [gutahura coronavirus]. Tugera ku kigero [cyo kuyitahura] kiri hafi 100%”.

Abagenzi bihanagura ku ijosi bakoresheje ibitambaro, ubundi bigashyirwa mu bikombe bigaterekwa imbere y’imbwa ngo zibihunahune. Igisubizo ku kizamani cyapimwe n’imbwa kiboneka mu gihe cy’iminota.

Ariko nubwo muri iyi ntangiriro iri gerageza ryagaragaje gutanga icyizere, haracyacyenewe gukora ubundi bushakashatsi ngo hemezwe gutanga umusaruro w’uku gupima Covid-19 gukozwe n’imbwa.

Kuri ubu, abagenzi bemeye gupimwa n’izi mbwa banasabwa gupimwa mu buryo busanzwe bwo kwinjizwa igipimo mu muhogo, nk’uburyo bwo kwemeza niba ibyo imbwa zagezeho ari ukuri.

Timo Aronkyto, umuyobozi wungirije w’umujyi wa Vantaa, yavuze ko bishoboka ko mu gihe kiri imbere izi mbwa “zazenguruka mu bagenzi mu buryo bumwe nk’ubw’izisanzwe zihunahuna ibiyobyabwenge n’ibisasu”.

Related posts

Haravugwa igitero mu nkengero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura

Emma-Marie

Uganda yatangiye kuriha Congo-Kinshasa indishyi z’akababaro

Emma-Marie

Umubikira wari umaze imyaka ine mu maboko y’inyeshyamba yarekuwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar