Image default
Ubutabera

Rusesabagina abwiye urukiko ko ntaho yari ahuriye na FLN

Paul Rusesabagina uregwa gufatanya na FLN mu byaha by’iterabwoba, kwica, gutwikira abaturage no kubasahura hakoreshejwe intwaro i Nyamagabe na Nyaruguru, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atategekaga uwo mutwe wa FLN.

Rusesabagina arimo kuburana urubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma y’umwanzuro atishimiye wo kumufunga by’agateganyo wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku itariki ya 17 Nzeri 2020.

Rusesabagina avuga ko nubwo ari mu bayobora impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, ntaho ahuriye n’umutwe ushinjwa iterabwoba wa FLN ya Callixte Nsabimana ndetse na Herman Nsengimana.

Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana bafashwe ari abavugizi b’umutwe wa FLN, na bo bafungiwe muri gereza zo mu Rwanda.

Rusesabagina hamwe n’abamwunganira bavuga ko mu mpuzamashyaka MRCD, buri shyaka ryose rifite icyo rishinzwe kandi ryigenga.

Yagize ati “Ishyaka CNRD ni ryo ryari rishinzwe abasirikare, FLN bari abasirikare bayo, twebwe (PDR-Ihumure) twari dushinzwe dipolomasi, ntaho nari mpuriye na FLN”.

Ati “FLN kandi yari ifite umuvugizi wayo, ni yo mpamvu Callixte Nsabimana ari we wabaye Umuvugizi”.

Rusesabagina abwiye urukiko ko ntaho yari ahuriye na FLN

Nubwo Rusesabagina avuga atya ariko, Nsabimana Callixte ushinjwa ibyaha by’ubugizi bwa nabi yakoze ubwo yari umuvugizi w’umutwe witwara gisirikare wa FLN, we ubwo aheruka mu rukiko yasabye ko dosiye y’urubanza rwe itahuzwa n’iya Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bw’uwo mutwe. dosiye y’urubanza rwe itahuzwa n’iya Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bw’uwo mutwe.

Icyakora icyo gihe yavuze ko igihe dosiye ye yaburanishirizwa hamwe n’iya Herman Nsengimana, ubucamanza bwahita bunazana dosiye ya Paul Rusesabagina wayoboraga impuzamashyaka ya MRCD yanashinze uwo mutwe wa FLN bose bakoreraga bakaburanira hamwe.

Abunganira Rusesabagina bakomeza bavuga ko ibyaha umukiriya wabo aregwa ntaho ahuriye na byo, kuko ngo Rusesabagina atari ari mu Rwanda, “atari Umunyarwanda, atabikoreye ku butaka bw’u Rwanda kandi itegeko rihana ibyaha ryo muri 2012 ritakiriho”.

Me David Rugaza, umwe mu bunganira Rusesabagina avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo rutigeze rugira icyo ruvuga niba rufite ububasha bwo kuburanisha ibi byaha biregwa Rusesabagina.

Paul Rusesabagina

Ati “Tukaba dusaba Urukiko (Rwisumbuye) kwemeza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutari rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, kuko rwashingiye ku mpamvu zitemewe n’amategeko”.

Me Rugaza avuga ko guhera muri 1997 kugeza uyu munsi Rusesabagina atari Umunyarwanda, kandi atari ari mu Rwanda kuva muri 1996 kugera mu Kanama 2020.

Ashingira ku ngingo ya 11 y’Itegeko ryo muri 2012-2018 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, ivuga ko uhamwa n’iki cyaha agomba kuba yaragikoreye mu Rwanda, kandi iri tegeko ntabwo rikibaho mu gihe icyaha Rusesabagina aregwa cyakozwe muri 2018.

SRC:Kigali Today

 

Related posts

Sankara yari yiteze kurekurwa vuba akajya kurongora “Ihogoza” rye.

Emma-Marie

Abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana bagiye gushyirwa ku karubanda

Emma-marie

Nyagatare: ‘Safari’ arashinjwa gukubita no kubangamira ubuyobozi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar