Image default
Politike

CHOGM 2021: Inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth izebera mu Rwanda muri Kamena 2021

Inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, yari kubera mu Rwanda muri uyu mwaka izaba mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha nk’uko uwo muryango wabitangaje.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2020 nibwo inama ya CHOGM yagombaga kuba maze isubikwa mu kwezi kwa kane kubera coronavirus, ibihugu bigize uwo muryango ntibyahise byumvikana igihe izabera.

Itangazo ryasohowe na Commonwealth kuri uyu wa 23 Nzeri 2020 rivuga ko ibihugu bigize uyu muryango byumvikanye ko izaba tariki 21 z’ukwezi kwa gatandatu 2021.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango ubusanzwe iba buri myaka ibiri, mu 2018 nibwo iyabereye i Londres yemeje ko izakurikira izabera mu Rwanda.

Byari biteganyijwe ko iyo nama i Kigali izitabirwa n’abantu bari hagati ya 7,000 na 10,000 barimo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson n’igikomangoma Charles.

Itangazo rya Commonwealth ry’uyu munsi risubiramo amagambo ya Perezida Paul Kagame avuga ko iyo nama yo mu 2021 izaba;

“Umwanya mwiza wo kwigira hamwe amahirwe akomeye n’imbogamizi biri mu ikoranabuhanga, ibidukikije n’ubukungu bireba Commonwealth, cyane cyane ku rubyiruko”.

Naho Rt Hon Patricia Scotland, umunyamabanga mukuru w’uwo muryango, avuga ko “Inama zacu mu Rwanda zizaba uburyo bwiza bwo kwibanda ku guhangana n’ingaruka za Covid”.

Patricia avuga ko iyo nama izanaganira ku bindi bibazo byugarije isi nk’ihindagurika ry’ikirere, ubukungu bw’isi, ubucuruzi n’ubufatanye bw’ibihugu.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka, leta y’u Rwanda yatangaje ko yari yarateganyije miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu myiteguro yo kwakira iyi nama.

Imirimo nko kwagura imihanda imwe, kuyirimbisha no kwagura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yari yarakozwe, n’indi yari igikorwa mu kwitegura iyi nama mbere y’uko coronavirus ituma iyi nama isubikwa igahagarara.

Commonwealth ni umuryango uhuriyemo ibihugu 54 byiganjemo ibyahoze bikoronijwe n’Ubwongereza n’ibindi birimo ibidafitanye amateka n’Ubwongereza byasabye kwinjira muri uwo muryango.

Related posts

Abarokowe n’Inkotanyi zari muri CND barashima ubutwari bwazo

Emma-marie

Covid-19: Abayanduye ku isi bamaze kurenga miliyoni enye

Emma-marie

Akari ku mutima wa EAC ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar