Abakoraga akazi ko kurimbisha ‘Decoration’ ahabera imihango, ibirori n’inama zitandukanye bavuga ko bakirigitaga ifaranga mbere y’umwaduko wa Covid-19 ubu bakaba bataka igihombo batazi igihe kizarangirira.
Hari abavuga ko mbere ya Werurwe 2020 hari amezi bakoreragamo amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu buri cyumweru none bararira mu myotsi kubera igihombo batewe na Covid-19.
Ubwo umuntu wa mbere wanduye Covid-19 yagaragaraga mu Rwanda muri Werurwe 2020, Guverinoma y’u Rwanda yahise ishyiraho ingamba zitandukanye zigamije gukumira icyo cyorezo. Mu ngamba zashyizweho harimo no guhagarika ibirori, inama n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi. Ibi byatumye abakoraga akazi ko kurimbisha ahabera ibyo bikorwa byahagaritswe batangira kujya mu gihombo.
Umwe mu bakoraga aka kazi mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Mu kwezi kwa 3,5 nari mfite ubukwe bugera kuri butandatu nagombaga gukoramo ‘decoration’ bamwe muri bo bari baranyishyuye FRW macye kugirango nshake ibikoresho nk’amahema, intebe n’ibindi biba bisaba ko umuntu abikodesha hakiri kare. Ibyo byose byambereye igihombo ntazi igihe kizaviramo. Nakodeshaga imikenyero n’indi myambaro yambarwaga mu birori cyangwa mu gihe cyo gushyingura, ibi byose ntibikenewe muri ibi bihe.”
Yakomeje ati “Ikiraka kimwe cya ‘decoration’ mu bukwe cyanyinjirizaga amafaranga atari munsi ya miliyoni nakuramo ibikoresho no guhemba abakozi ngasigarana ibihumbi 500 FRW. Hashize amezi nicaye nta kazi nawe urabyumva ubuzima burabishye cyane.”
Undi nawe ati “Mbere y’umwaduko wa Covid-19 nakoreraga amafaranga ari hagati ya miliyoni na miliyoni eshatu buri cyumweru, nakoreshaga abakozi bahoraho batanu nkagira n’abandi dukorana bubyizi. Iyi ndwara yaje mu mezi yabagamo inama n’ibirori bitandukanye twabonagamo ibiraka bya ‘decoration’ byinshi. Ubu rero ndi mu gihombo gikomeye sinzi niba nzongera kwegura umutwe vuba.”
Imwe myanzuro y’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yabaye tariki ya 18 Gicurasi 2020, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, igaragaza ko imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.
Ishyingirwa imbere y’Ubuyobozi riremewe, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15. Iyindi mihango nko gusezerana mu nsengero cyangwa ibirori byo kwiyakira ntibyemewe.
Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngo z’abantu birabujijwe.
U. Marie Rose