Image default
Mu mahanga

Pakistan: Indege yakoreye impanuka mu ngo abasaga 90 barapfa

Indege yo mu bwoko bwa Airbus A320 ya kompanyi Pakistan International Airlines (PIA) yavaga mu mujyi wa Lahore yakoreye impanuka mu gace gatuwe cyane ka Model Colony mu mujyi wa Karachi.

Urwo rugendo rw’indege rufite nimero PK8303 rwarimo abagenzi 91 ndetse n’abakozi umunini bo mu ndege.

Iyo ndege yakoze impanuka ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege gikoreshwa cyane cya Jinnah International Airport.

Abategetsi bo mu rwego rw’ubuzima bemeje ko abantu 37 bapfiriye muri iyo mpanuka, ariko hari ubwoba ko umubare w’abapfuye ushobora kuza kurenga aho.

Kugeza ubu abagenzi batatu bamaze kwemezwa ko bayirokotse.

Umupilote w’iyo ndege yari yatangaje, mu buryo bw’itumanaho riyobora indege, ko moteri zayo zananiwe gukora nuko atanga impuruza atabaza.

Amashusho yanyuze kuri televiziyo agaragaza abakora mu bikorwa by’ubutabazi bashakisha mu bisigazwa binyanyagiye mu mihanda yo muri ako gace ka Model Colony, kuri kilometero 3.2 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo kibuga.

Hari inzu zimwe zasenywe n’iyo mpanuka.

Related posts

Thailand: Abaturage bemerewe guhinga urumogi no kurugurisha

Emma-Marie

Ukekwaho kurasa abantu mu kivunge yacakiwe

Emma-Marie

Trump na Biden: Kimwe mu biganiro mpaka bibi cyane mu mateka ya vuba y’abashaka gutegeka US

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar