Umwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Hategekimana Phillipe Alias Biguma ruri kubera mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, yavuze ko uburwayi bwo mu nda bwamuteye kwibagirwa.
Hategekimana Phillipe w’imyaka 66 y’amavuko wahoze ari umujandarume mu Rwanda, aza guhungira mu Bufaransa, aho yageze akiyita Phillipe Manier, ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Urubanza rwe rugeze mu cyumweru cya gatatu hari kumvwa abatangabuhamya batandukanye biganjemo abo mu Rwanda.
Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2023 humviswe abatangabuhamya batatu, umwe muri bo ni umugabo wabajijwe hifashishijwe uburyo bw’iyakure yavutse mu 1954 akaba ari umudozi (tailleur) utuye mu Karere ka Nyanza.
Yabajijwe niba azi Hategekimana Phillippe mbere cyangwa mu 1994, asubiza ko amuzi yari umujandarume.
Perezida: Ese hari abajandarme bagize uruhari mu gushyiraho izo bariyeri?
Umutangabuhamya:Ntabwo nibuka amazina y’abajandarume bagendanaga na konseye.
Perezida: Mu kanya nakubajije niba uregwa mu rubanza umuzi. Sibyo?
Umutangabuhamya: Yego ndamuzi yari umujandarume
Perezida: None se yagize uruhari mu kuzishyiraho?
Umutangabuhamya:Abo nzi ni abakonseye n’abajandarume.
Perezida: Ese Hategekimana Phillippe yabigizemo uruhare?
Umutangabuhamya:Yakundaga kuhaza
Perezida: Nonese umuzi ute?
Umutangabuhamya: Muzi mu gisirikari nta handi muzi.
Perezida: Nonese umuzi ku isura gusa cyangwa ni ku uniforume?
Umutangabuhamya:Kubera yari umujandarume kuko yambara kijandarume.
Perezida yakomeje amubaza kuri za bariye zari mu gace k’iwabo, amubaza niba azi abazishyizeho, umutangabuhamya ati ni ‘Konseye na resiponsabure.
Perezida: Wavuze ko wabonye abantu bahiciwe wari uhari?
Umutangabuhamya:Oya
Perezida: None wamenye ute ko bishwe?
Umutangabuhamya:Bari abaturanyi kuri uwo musozi.
Perezida:Nonese warababuze utekereza ko bishwe?
Umutangabuhamya:Yego
Perezida:Nonese kuki bashyizeho izo bariyeri?
Umutangabuhamya:Bazishyizeho ngo bacunge umutekano.
Perezida: Ariko ibyakozwe ni ibiki?
Umutangabuhamya:Bahategeraga abatutsi.
Perezida: Nonese abo bayobozi bavugagako abatutsi bagomba kwicwa?
Umutangabuhamya:Ntabyo numvise[…]nakubwiye ko abakonseye bagenda babwira abaturage ko bajya kuri bariyeri kurinda umutekano ariko ntabwo nigeze numva bavuga kujya kwica. Gusa nabonaga aricyo bigamije.
Perezida: Nonese wabwirwaga n’iki ko aribyo bigamijwe?
Umutangabuhamya: Kubera nabonye abaturanyi bange batagarutse
Perezida: Nonese wowe wabaye kuri bariyeri?
Umutangabuhamya: Yego nayibayeho.
Perezida: Abakora amaperereza barakubajije icyo wakoraga kuri bariyeri?
Umutangabuhamya:Ngewe narindaga umutekano wanjye.
Perezida: Wowe icyo gihe wasubijeko wari uhari mukagenzura abatutsi bari buhanyure, mukabafungira mu mazu nijoro abacivile bakaza kubatwara bakabajyana kubica mu gashyamba? Siko wavuze?
Umutangabuhamya: Yego narabivuze.
Perezida: Nonese warababonye babica?
Umutangabuhamya: Hoya
Perezida: Ese uzi Biguma cyangwa hari undi ubyitwa?
Umutangabuhamya: Niwe wenyine
Perezida: Nonese yagendaga mu modoka imeze ite?
Umutangabuhamya: Camionette
Perezida: Nta moto yagendaga ho?
Umutangabuhamya:Nayo yayigendagaho
Perezida: Nonese wumvise bavuga ko yari umuntu w’umugome, mubi?
Umutangabuhamya: Yego numvise bavuga ko atari mwiza
Perezida: Ese wari uziko yitwa Hategekimana Philippe?
Umutangabuhamya: Hoya
Umutangabuhamya:Yego yari ayiriho
Perezida: Ese waba uzi ubwicanyi bwabereye Nyanza?
Umutangabuhamya:Oya
Perezida: Nonese ugira ikibazo cyo kwibagirwa?
Umutangabuhamya:Yego
Perezida:Kuva ryari?
Umutangabuhamya: Kuva nagira ikibazo cyo mu nda.
Perezida: Ikibazo cyo mu nda?
Umutangabuhamya: Yego
Perezida: None ibyo utubwira ubu urabyibuka?
Umutangabuhamya: Yego
Uyu mutangabuhamya bakomeje kumuhata ibibazo bamubaza no ku byo yabwiye abakoze iperereza by’uko abaturage bari barashishikarijwe kwica abatutsi kandi ko babishishikarijwe na Komanda ndetse n’abamwungirije, ndetse b’abakozi bo mu rukiko. Bamubaza uko babishishikarijwe.
Umutangabuhamya: Ntabwo nigeze njya mu nama
Perezida: Nonese abaturage babishishikarijwe gute?
Umutangabuhamya:Nge nakubwiye ko kujya kuri barriere byari itegeko.
Perezida:Nonese baje kugushaka iwawe ?
Umutangabuhamya: Yego
Perezida: Bande baje kugushaka?
Umutangabuhamya: Yari resiponsabure na Konseye.
Perezida: Ese wowe wari ufite intwaro?
Umutangabuhamya: Hoya
Perezida: Nta n’inkoni wari ufite?
Umutangabuhamya: Hoya
Perezida: Wabwiye abajandarme ko wabonye Biguma ahita ariko ntiyahahagaze. None muvuze ko yahagaze. Byagenze bite?
Umutangabuhamya: Nari kure
Perezida: Nonese ko wabwiye urukiko ko Biguma umuzi nk’umusirikari, ubundi uti yari umujandarume yari yambaye gisirikari?
Umutangabuhamya: Umenya nibeshye
Perezida: None yari yambaye ayahe mabara
Umutangabuhamya: Yari yambaye imyenda afite igisasu bazirikira ku mukandara.
Perezida: Mbese wowe wari he 1994?
Umutangabuhamya: Iwacu.
Perezida:Ibyo bishatse kuvuga iki?
Umutangabuhamya:Iwacu mu rugo.
Perezida: Wakatiwe igihe kingana iki?
Umutangabuhamya: Ntabwo nakatiwe
Perezida: Nonese wakoraga iki kuri bariyeri:
Umutangabuhamya: Nabaga niyicariye ahantu, isaha yagera ngataha
Perezida: Hari ku yahe matariki?
Umutangabuhamya:Simbyibuka.
Perezida: Gereranya
Umutangabuhamya:Simbyibuka rwose
Perezida:Wabwiye urukiko ko utigeze ubona abatutsi bicwa ariko ngo wamenye ko abantu bapfuye. Siko wavuze?
Umutangabuhamya:Yego
Perezida:None se abo baturanyi ni bande?
Umutangabuhamya:Simbibuka gusa ni benshi kandi hari kera.
Perezida:Nonese wavuze ko utigeze wumva abategetsi bashishikariza abantu kwica abatutsi?
Umutangabuhamya: Yego
Perezida:Ese ko wabwiye urukiko ko wibagirwa kubera uburwayi bwo mu nda? nibyo?
Umutangabuhamya:Yego
Perezida:None ubwo burwayo ubumaranye igihe kingana iki?
Umutangabuhamya: Simbyibuka.
Twabibutsa ko Hategekimana Phillipe wari umujandarume ufite ipeti rya adjudant-chef’ ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye mu majyepfo y’u Rwanda.
Yamaze imyaka aba mu Bufaransa akoresha umwirondoro muhimbano, abona uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu nk’impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu bw’icyo gihugu. Yigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, mu 2017 ubwo yamenyaga ko yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi yahise ahungira muri Cameroun mu 2017, hanyuma mu 2018 atabwa muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun yoherezwa mu Bufaransa.
Yahakanye ibyo abyaha byose arengwa.
Yanditswe na Emma-Marie