Image default
Ubutabera

Habumuremyi yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya milioni 892 z’amafaranga y’u Rwanda

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwakatiye Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’u Rwanda igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya milioni 892 z’amafaranga y’u Rwanda

Umwanzuro w’urukiko wasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video, Pierre Damien Habumuremyi ari muri gereza ya Mageragere.

Mu gusoma umwanzuro ku byaha 2 yari akurikiranyweho aribyo gutanga sheke zitazigamiwe n’icyaha cy’ubuhemu, Umucamanza yavuze ko icyaha cy’ubuhemu kitamuhama ngo kuko nta bimenyetso bifatika mu bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha.

Umucamanza avuga ko icyaha cyo gutanga sheke zitazigamiwe kimuhama amukatira igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda milioni 892.

BBC yatangaje ko mu iburana riheruka, umushinjacyaha yari yamusabiye imyaka 5 y’igifungo kuri icyo cyaha cyo gutanga sheke zitazigamiwe.

Mu iburana mu mizi Pierre Damien Habumuremyi yavugaga ko abamushinja ibyaha byo gutanga sheke zitazigamiwe birengagizaga nkana uko ibintu byagenze.

Akavuga ko sheke yatanze zari iz’ingwate ngo kuko abo yazihaye bose hari amafaranga make bagiye bishyurwa hanyuma bagahabwa na sheke.

Mu rubanza mu mizi kandi yanavuze ku mitungo ye yafatiriwe na compte ze zafunzwe asaba ko byafungurwa bigakomeza gukoreshwa n’umuryango we.

Yanasabaga gufungurwa agakurikiranwa ari hanze ngo ku mpamvu z’uburwayi bw’indwara zidakira afite zirimo indwara y’umutima.

Umwanzuro w’urukiko kandi ugira umwere Serushyana Charles wahoze ari umucangamutungo muri kaminuza ya Christian Habumuremyi yari abereye umuyobozi.

Abo bagabo bombi bari bahuriye ku cyaha cya Sheke zitazigamiwe, urukiko rukabona ko Pierre Habumuremyi ariwe uza imbere mu bashyize umukono kuri sheke zitazigamiwe bityo ko adakwiye kubyegeka kuri Kaminuza.

Pierre Damien Habumuremyi yabaye ministiri w’intebe w’u Rwanda kuva muri 2011-2014. Kaminuza ye ya Christian yaje gufungwa na Leta mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ku mpamvu zo kutubahiriza ibisabwa.

Mbere y’uko nawe afungwa mu kwezi kwa gatanu yayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta z’ishimwe.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

U Bufaransa: Claude Muhayimana ushinjwa uruhare muri Jenoside yasabiwe gufungwa imyaka 15

Emma-Marie

Covid-19 ishobora gutuma urubanza rwa Félicien Kabuga rwigizwa inyuma

Emma-Marie

Uwari mu ‘Nterahamwe za Kabuga’ ari kumushinja

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar