Image default
Amakuru

Ikibazo cy’amabagiro y’ingurube gikomeje kuba agatereranzamba

Bamwe mu borozi b’ingurube bahamya ko zibagirwa ahatujuje ubuziranenge nko mu rutoki ndetse no mu mashyamba, inyama zazo zikajya kugurishwa mu buryo bwa magendu mu tubari dukomeye two hirya no hino mu gihugu bikaba bishora kugira ingaruka ku bakunzi b’akabenzi ‘inyama z’ingurube’.

Iki kibazo gihora kigarukwaho n’abagize ihuriro ry’aborozi b’ingurube cyongeye gukomozwaho tariki 27 Ugushyingo 2020 mu nama yabahuje n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) basaba ko bafashwa kugikemura mu rwego rwo gusigasira amagara y’abakunzi b’akabenzi.

Ndayambaje Alexis, umworozi w’ingurube mu Karere ka Gicumbi

Umworozi w’ingurube wo mu Karere ka Bugesera, Niyoyita Peace, yavuze ko iki kibazo gikomeye. Ati “Nta mabagira dufite yujuje ubuziranenge. Ibagiro dufite ryizewe riri i Kanombe[…] abantu benshi barya inyama z’ingurube hano mu mujyi wa Kigali sinakubwira ngo ziba zabagiwe ahantu hizewe”.

Umworozi w’ingurube wo mu Karere ka Bugesera, Niyoyita Peace

Ndayambaje Alexis, umworozi w’ingurube mu Karere ka Gicumbi nawe ahamya ko kutagira amabagiro yujuje ubuziranenge bituma abantu bazibagira ahabonetse hose.

Ati “Iyo ugiye mu bice bitandukanye by’igihugu usanga hari utubari twanditseho ngo hano ducuruza inyama y’akabenzi. Izo nyama benshi barya usanga nta mabagiro azwi zibagirwamo[…]ubabajije uti zibagirwa he ntabwo bagusubiza buri wese yabaye nk’uwihimbira ibagiro rye mu rutoki, utu tubari tuzicuruza usanga bazizana mu mifuka n’ikigali hano zirahagera ziturutse mu zindi ntara.”

Ikifuzo cy’aba borozi nuko Leta yakubaka amabagiro mato y’ingurube hirya no hino mu gihugu kugirango n’umuturage uyoroye ukeneye kurya inyama yayo abone aho ajya kuyibagisha hujuje ubuziranenge.

NIRDA yiteguye gufasha aborozi kugura imashini

Umwe mu bakozi ba NIRDA, ushinzwe gukurikirana imishinga, Mugongori Christophe, yabwiye aba borozi ko abujuje ibisabwa bakora imishinga y’amabagiro bagahabwa amafaranga, ikiciro cya mbere cyo gusaba aya FRW kirarangira kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2020.

Yagize ati “Niba hari umworozi ugeze ku rwego rushimishije akaba yifuza ibagiro rigezweho cyangwa se ibikoresho byamufasha mu kubaga nawe yasaba biri mubyo tuzatanga”.

NIRDA ivuga ko gufasha abongerera agaciro ibikomoka ku ngurube itanga imashini n’irindi koranabuhanga rigezweho kugira ngo bongere agaciro ibyo bakora. Muri iri koranabuhanga harimo abifuza kubona amabagiro agezweho,(abatoires) aho bacururiza inyama (boucheries) ibyumba bikonjesha, n’uko inyama zitwarwa mu buryo bwiza butangiza inyama.

Ni muri gahunda ya Open Calls aho abashaka gufashwa basaba binyuze ku rubuga rwa NIRDA bitarenze tariki ya 30 Ugushyingo 2020.

Abandi bazafashwa muri uyu mwaka wa 2020-2021, ni abongerera agaciro ibikomoka ku nkoko, abakora ibiryo by’ingurube n’iby’inkoko ndetse n’abongerera agaciro amabuye avamo ibikoresho by’ubwubatsi.

Abazatsinda aya marushanwa bazafashwa kugura ibikoresho bakeneye nk’imashini n’ibindi ku nguzanyo yishyurwa  nta nyungu ntisabe n’ingwate binyuze muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD).

Mu nama yagiranye n’aborozi b’ingurube mu mwaka wa 2019, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko amabagiro y’ingurube akiri make cyane ugereranyije n’umubare wazo, gusa ikavuga ko iki kibazo kizaganirwaho hagati ya Leta n’abikorera, kigashakirwa umuti ukwiye.

Imibare itangazwa n’ihuriro ry’aborozi b’ingurube yerekana ko mu Rwanda habarurwa ingurube zisaga miliyoni imwe n’ibihumbi 700,  buri mwaka mu hakaribwa toni zisaga ibihumbi 20 by’inyama zazo mu gihe impuzandengo ku biro by’ingurube imwe yorowe neza iba iri hagati y’ibiro 100 na 200, n’ubwo hari izishobora ku birenza.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ubutasi bw’Amerika bwananiwe kugaragaza inkomoko ya Covid-19

Emma-Marie

Uko Abatwa birukanwe mu ishyamba kugira ngo ingagi zitabweho

Emma-Marie

Abasenateri mu rugendo rwo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya inkongi mu Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar