Igisirikare cya Ethiopia kivuga ko cyafashe imijyi myinshi yo mu karere ka Tigray kari mu majyaruguru y’icyo gihugu.
Ingabo za Ethiopia zimaze ibyumweru zirwana n’ingabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) riri ku butegetsi muri leta ya Tigray.
Liyetona Jenerali Hassan Ibrahim yavuze ko igisirikare cya Ethiopia cyafashe umujyi wa Wikro, uri mu majyaruguru y’umurwa mukuru Mekelle wa Tigray, ndetse gifata n’indi mijyi myinshi.
Abivuze hashize umunsi umwe leta ya Ethiopia ivuze ko itangiye “icyiciro cya nyuma” cy’igitero cyayo ku karere ka Tigray.
Amakuru avuga ko abantu babarirwa mu magana bishwe naho abandi babarirwa mu bihumbi bata ingo zabo kuva iyi mirwano yatangira.
Biragoye kwemeza amakuru ajyanye n’ibirimo kubera muri iyo mirwano kuko itumanaho ryose rya telefone na internet mu karere ka Tigray ryahagaze.

BBC yatangaje ko mu nama ejo ku wa gatanu n’intumwa z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yazibwiye ko abaturage b’abasivile bo muri ako karere bazarindwa.
Ariko, ntacyo yavuze cyuko hashobora kubaho ibiganiro byo gusoza iyo mirwano.
Mbere, Minisitiri w’intebe Abiy yavuze ko igisirikare kizagerageza kutagirira nabi abaturage b’abasivile batuye i Mekelle umujyi utuwe n’abantu 500,000 ndetse ashishikariza abawutuye kuguma mu ngo zabo.

Ingabo z’ishyaka TPLF, zigenzura uwo mujyi, zasezeranyije ko zizakomeza kurwana.
Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) waburiye ko hashobora kubaho ibyaha byo mu ntambara igisirikare cya Ethiopia nikigaba ibitero kuri Mekelle.
iriba.news@gmail.com